Yoweri Kaguta Museveni Perezida wa Uganda, yatangaje ko umugore we Janet Museveni yakize COVID-19 nyuma y’iminsi isaga irindwi yarashyizwe mu kato.
Ibi Perezida Museveni yabitangaje anyuze ku rubuga rwa X yahoze ari twitter, aho yatangaje ko Janet Museveni nyuma y’iminsi irindwi ari mu kato kuri ubu yakize COVID-19.
Perezida Yoweri Kaguta Museveni yagize ati “Bavandimwe ba Bagande by’umwihariko Bazzukulu, ndabashimiye na none. Mwishyuke kuba musoje umwaka wa 2023 mukaba mwinjiye mu mwaka wa 2024.”
Yoweri Kaguta Museveni yakomeje agira ati ”Amakuru meza ni uko Maama Janet Museveni yamaze gutsinda Coronavirus. Muri iki gitondo ibipimo byafashwe bikoherezwa mu Bitaro bya Mbarara igisubizo byose byagaragaje nta COVID-19 agifite. Mwarakoze ku masengesho yanyu.”
Tariki 28 ukuboza hari Kane nibwo Yoweri Kaguta Museveni abinyujije ku rukuta rwa X yavuze ko kuri Noheli tariki 25 ukuboza 2023, ubwo barimo basangira ifunguro rya saa sita, umugore we aribwo yatangiye kuribwa mu muhogo.
Icyo gihe kandi Janet Museveni ngo yari afite intege nkeya cyane, aribwa umutwe anaribwa cyane mu muhogo, ubwo bacyeka ko yaba ari Covid-19 yamwatatse, niko kujya gufatisha ibizamini bya Corona Virus i Mbarara hakoreshejwe uburyo bwa PCR test, basanga yaranduye.
Kuva icyo gihe uyu mugore wa Perezida Museveni yahise ajya mukato akomeza gukurikiranwa bya hafi n’abaganga. None nyuma y’iminsi irindwi ari mukato yamaze gukira Covid-19, nkuko byatangajwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni.