Ubwoba n’igishyika ni byose mu bamaze kuzahazwa na Coronavirus yagarutse mu yindi sura.

Amakuru Ibiza n'Impanuka Ubuzima

Icyorezo cyahagaritse benshi amaraso byumwihariko mu mwaka wafatwaga n’uwamateka ndetse w’iterambere rihambaye cyane 2020 cya Coronavirus cyongeye gusasa imigeri hirya no hino mu bihugu bitandukanye.

Amakuru yasakaye aravuga ko icyi cyorezo cyagarutse cyihinduranyije ihabwa n’izina rishya rya JN.1, ni nako ngo yongeye gutangira kuzahaza abatari bacye cyane cyane muri Leta zunze ubumwe za Amerika nkuko bitangazwa na CDC, ikigo gishinzwe kugenzura no kurwanya indwara z’ibyorezo.

CDC ivuga ko iyi Coronavirus nshya imaze kugera mu bantu bakabakaba muri 20% ndetse iyi mibare ikaba ariyo kuwa gatatu ushize bivuze ko ishobora kuba yarongeye kuzamuka cyane ko amakuru mashya yahamije ko mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu habonetse abarwayi bashya mu gice cy’Amajyaruguru y’iburasirazuba bwa Amerika.

Coronavirus yakunze kurangwa no kwihinduranya ku buryo bwihuse cyane, ku buryo abahanga muri siyansi n’inkingo bagaragaje ko bitoroshye gukora urukingo ruhangana nayo burundu kuko ikunda kwihinduranya. Ubwoko bwashegeshe isi cyane kurusha ubundi ni Omicron, nubwo butagihari ku rwego rwo hejuru abahanga bagaragaza ko BA.2.86 igihari ndetse ikomeje gukwirakwira mu bihugu bitandukanye.

Ni mu gihe kandi iki kigo cya CDC kigaragaza ko JN.1 yo yaje ndetse iri gukwirakwira ku buryo budasanzwe aho abayanduye bikubye kabiri mu Ugushyingo n’Ukuboza 2023. Abahanga mu gutahura Coronavirus zihinduranyije, bagaragaza ko mu byumweru biko JN.1 ishobora kugera mu bihugu byinshi ku Isi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, ku wa 19 Ukuboza 2023, ryagaragaje ko ari imwe mu zigomba kwitabwaho bijyanye n’uko iri gukwirakwira, N’ubwo iki cyorezo gikomeje gukwirakwira OMS ihumuriza abantu ko nubwo ikomeje gukwirakwira, ibyago ishobora guteza ku buzima bw’abatugare bikiri hasi.

Icyakora abahanga mu gutahura ibya Coronavirus zihinduranyije bo bagaragaza ko mu byumweru bike iyi JN.1 ishobora kwirara mu baturage b’ibihugu byinshi by’Isi, ndetse Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS, ku wa 19 Ukuboza 2023 yaragaraje ko ari imwe mu zigomba kwitabwaho bijyanye n’uko iri gukwirakwira.

Gusa ariko OMS ihumuriza abantu bose ko nubwo iki gitaramo gikomeje gukwirakwira, ibyago gishobora guteza ku buzima bw’abaturage bikiri ku kigero cyo hasi, Mu gihe abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Columbia bagaragaje ko ubushobozi bw’ubwirinzi bw’umubiri w’umuntu bwagabanyutseho inshuro zigera kuri ebyiri mu kuba bwahangaba na JN.1

Kugeza uyu munsi iyi ndwara ikomeje gutumbagira mu bihugu birimo Denmark, Espagne, u Bubiligi, u Bufaransa ndetse n’u Buholandi ahandi ni muri Canada no mu bihugu byo muri Aziya nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru CNN.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *