Ubwato bwaroshywe mu Kiyaga cya Kivu, Mu ntambara ya mbere y’Isi burahigishwa uruhindu.

Amakuru Amateka Utuntu n'Utundi

Ibihugu by’u Rwanda n’u Budage birimo gushakisha ubwato bwaroshywe mu Kiyaga cya Kivu, mu Ntambara ya Mbere y’Isi.

André Ntagwabira, Umushakashatsi mu mateka ashingiye ku bisigaratongo (Archeologist) ukorera Inteko y’Umuco, avuga ko mbere y’uko ingabo z’Abadage ziva mu Rwanda muri Gicurasi 1916, zabanje guhisha ubwo bwato kugira ngo budafatwa n’ingabo z’Abababiligi bari bahanganye, zikabukoresha.

Igikorwa cyo gushakisha ubu bwato kiyobowe na Michael Nieden, wigeze kuba umuyobozi wa Jumelage ya Renani-Palatina, Intambara ya mbere y’Isi yamaze imyaka ine, ni uguhera mu 1914 kugeza mu 1918. Mu Rwanda, iyo ntambara yamaze imyaka ibiri kuko yatangiye mu 1914 irangira mu 1916.

Muri icyo gihe ingabo z’u Budage zari mu Rwanda zarwanaga n’iz’u Bubiligi zari muri Congo Mbiligi, ubu yitwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Agira ati “Icyakora Abadage ntibarwanaga bonyine kuko ku busabe bwabo, Umwami Yuhi IV Musinga yari yarabahaye ingabo zibafasha kurwana zitwaga ‘Indugaruga’. Muri iyo ntambara, Abadage bakoresheje ubwato bwitwaga Bodelschwingh”.

Ubu bwato babukoresheje barwanira mu Kiyaga cya Kivu, by’umwihariko ku kirwa cy’Ijwi, Ubu bwato ni bwo bwa mbere bw’icyuma kandi bukoresha moteri bwageze mu kiyaga cya Kivu. Bwakorewe mu Budage bukoreshejwe n’Abamisiyoneri b’Abaporotesitanti bari i Rubengera, bashakaga kujya babugendamo bagiye kwigisha ijambo ry’Imana mu birwa biri mu kiyaga cya Kivu cyane cyane ku Ijwi, ndetse no ku nkengero zo hakurya yacyo muri Congo.

Ariko kuko Intambara ya mbere y’Isi yatangiye bukigera mu Rwanda, ndetse Abamisiyoneri batarabukoresha na rimwe, abasirikari b’Abadage bahise babufata babukoresha muri iyo ntambara, N’ubwo ubwato bwa Bodelschwingh bwatumye ingabo z’Abadage zirusha imbaraga iz’Ababirigi mu kiyaga cya Kivu, nyuma zaje gutsindwa zirahunga.

Inyandiko nke zivuga kuri ubwo bwato, zivuga ko Abadage baburoshye hafi y’inkengero z’ikiyaga cya Kivu ahitwa mu Musaho.

Ntagwabira avuga ko mu bantu bakuze bagiye babazwa amakuru kuri ubu bwato, bavugako amateka y’uruhererekane nyemvugo (oral accounts) babajijwe n’Inteko y’Umuco, na bo bemeza ko ubwo bwato bwaroshywe mu kigobe cya Musaho koko, ariko ahitwa mu Rwintare.

Mu Rwintare ubu ni mu mudugudu wa Kagugu, Akagari ka Suri, Umurenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro, Ntagwabira avuga ko Inteko y’Umuco ubu irimo gufatanya na Jumelage ya Renani Palatina, mu gushakisha ubwo bwato kuko ari ikimenyetso cy’umurage w’amateka asangiwe n’u Rwanda n’u Budage.

Si ubwa mbere ubu bwato bushakishwa, kuko ubushakashatsi bugamije kumenya aho ubwo buherereye, bwatangiye muri Mutarama 2023. Icyo gihe ntibwabonetse, ari na yo mpamvu ubu ibikorwa byo kubushakisha byasubukuwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *