Ubuzima: Tandukana burundu n’indwara zo mu kanwa niz’amenyo zikomeje kuzahaza benshi.

Amakuru Ubuzima Utuntu n'Utundi

Kwita ku ku isuku yo mu kanwa ndetse no gusuzumisha indwara z’amanyo ni inshingano ya buri wese Kandi zakabaye ingamba dufata dushyizem imbaraga kuko bishoboka Kandi zivurwa zigakira ariko kandi zikazahaza cyane abazirwaye.

Ku munsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku isuku yo mukanwa uba tariki ya 20 Werurwe buri mwaka, Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), kiributsa buri wese kuzirikana isuku yo mu kanwa ndetse no kwivuza indwara z’amenyo hakiri kare.

Ubushakashatsi bwakozwe na RBC mu mwaka wa 2021 bwerekanye ko 92% by’Abanyarwanda bisuzumishije amenyo muri uwo mwaka babitewe n’uko bababaraga cyane, mu gihe abangana na 1% aribo bisuzumishije bagamije kureba uko bahagaze.

Dr. Muhigana Adelaide uhagarariye abaganga b’indwara zo mu kanwa, avuga ko kugira ngo umuntu yirinde uburwayi bw’amenyo ndetse n’indwara ziterwa no kugira isuku nke yo mu kanwa, buri muntu wese asabwa koza amenyo byibura inshuro 3 ku munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *