Ubutwari : CHENO Yibutsa Abanyarwanda ko bemerewe gutanga kandidatire y’uwo babona waba Intwari agashyirwa mu mubare w’Abandi.

Amakuru Amateka Ubumenyi

Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), ruvuga ko hari abantu bakoze ibikorwa by’ubutwari bataramenyekana ngo bagirwe Intwari, cyangwa bambikwe impeta z’ishimwe, rugasaba uwaba abazi kubatangaho kandidatire.

Umuyobozi ushinzwe Ubushakashatsi muri CHENO, Rwaka Nicolas, avuga ko umukozi wabaye indashyikirwa mu rwego runaka ashobora kuba afite ibigwi byamugeza ku rwego rw’Igihugu, akabishimirwa nk’intwari cyangwa agahabwa impeta y’ishimwe.

Rwaka agira Ati “Wowe ntabwo wakwivuga imyato ngo nkwakire, ariko abo wakoreye baza bakavuga bati runaka yakoze neza kandi byagize akamaro gahebuje.” Akomeza avuga ko hashobora kuba hari n’Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga, bakoze ibikorwa by’ubutwari mu mateka akomeye u Rwanda rwanyuzemo ariko batarabishimirwa.

Politiki y’Itangwa ry’Impeta z’Ishimwe yemejwe muri 2017, iteganya ko Abanyarwanda bashobora gushimira umuntu ku rwego rwabo, ariko ko iyo babonye ko ashobora gushimirwa ku rwego rw’Igihugu, ngo bashobora kumutangaho kandidatire.

CHENO ifite imbonerahamwe yuzuzwamo imyirondoro y’uwifurizwa gushimirwa, aho yakoreye ibikorwa by’ubutwari, igihe yabikoreye, akamaro byagize n’impamvu babona akwiriye kujya mu Ntwari z’Igihugu cyangwa guhabwa impeta y’ishimwe. Inyandiko ngenderwaho mu gutanga amakuru ku bashyirwa ku rutonde rw’Intwari z’Igihugu, ivuga ko umuntu ushyirwa mu Rwego rw’Intwari z’Igihugu agomba kuba akurikirana ibyo yiyemeje kugeraho bikavamo igikorwa cy’ikirenga gifitiye abandi akamaro.

Ibi kandi aba agomba kubikora mu bupfura, mu kwihangana no mu bwitange buhebuje, kandi akirinda ubugwari mu migirire ye, akanirinda kugamburuzwa n’amananiza. Iyi nyandiko ikomeza ivuga ko hashingiwe ku byo itegeko no 13 bis/2009 riteganya, Intwari irangwa no kugira umutima ukomeye kandi ukeye udatinya, akarangwa no gushyigikira icyiza, akagaragaza ikibi kandi agahangara kukirwanya kandiazi neza ingaruka.

Iyi nyandiko ikomeza ivuga ko Intwari irangwa no gukunda Igihugu, gushyira imbere no guharanira ubusugire, iterambere n’ishema by’Igihugu n’ubumwe bw’abagituye. Intwari kandi ngo irangwa no kwitanga cyangwa kwigomwa inyungu zawe bwite uharanira inyungu rusange, byaba ngombwa ugahara ubuzima.

Intwari kandi igomba kugira ubushishozi bwo kureba kure no kumenya ukuri kutagaragarira
buri wese, ikagira ubwamamare mu bikorwa by’ubutwari bizwi kandi bishimwa na benshi. Intwari igomba no kuba ari umuntu w’intangarugero urangwa n’ibikorwa bihebuje, bibera abandi
urugero rwiza, akaba umunyakuri kandi akaguharanira adatinya kuba yakuzira.

Intwari kandi igomba kurangwa n’ubupfura, ikagira umuco ugaragarira mu matwara meza, imibereho, imyifatire n’imibanire n’abandi, ikagira ubumuntu burangwa n’umutima ukunda abantu ku buryo buhebuje aho kubarutisha ibintu.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *