Uburusiya bwatangije ikindi gitero kinini kuri Ukraine.

Amakuru Mu mahanga. Politiki

Ubuyobozi bw’igisirikare cya Ukraine bwavuze ko ibitero by’indege z’Uburusiya byagaragaye mu kirere cyabo kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Ukuboza 2023 nyuma y’iminsi micye y’akaruhuko ibihugo byombi byari bimazemo.

Amakuru avuga ko bi bitero byibasiye ikirere cya Ukraine ku gitondo cyo kuri uyu wa kane ngo cyari cyoherejwe kwangiza ibikorwa birimo amasoko y’ubucuruzi, ibitaro by’ababyeyi, amashuri, ndetse n’inyubako zo guturamo. Ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine zavuze ko Uburusiya bwakoresheje za misile zitwara abagenzi na drone mu gitero cyaraye kibaye.

Ibi bisasu ngo byumvikanye mu murwa mukuru Kyiv, i Lviv na Odesa mu burengerazuba, ndetse no muri Dnipro na Kharkiv mu burasirazuba. Nk’uko byatangajwe na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, Uburusiya ngo bwohereje bwakubise misile zigera ku 110 ijoro ryose.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba, yagize Ati: “Misile zo mu Burusiya zigera ku 110 n’indege zitagira abapirote nyinshi byose biri mu byakoreshejwe mu kwibasira abaturage b’abasivili muri Ukraine.

Ukrainian Foreign Minister Dmytro Kuleba speaks during an interview with Reuters, amid Russia’s attack on Ukraine, in Kyiv, Ukraine August 10, 2023. REUTERS/Ivan Lyubysh-Kirdey

Ingabo zirwanira mu kirere zo muri Ukraine kandi zanavuze ko zarashe misile 114 kuri 158 na Drones muri iryo joro zirimo misile 87 zo mu bwoko bwa drone na 27 za Shahed, Minisiteri y’imbere mu gihugu cya Ukraine yavuze ko kugeza ubu, abantu 12 aribo bamaze kwemezwa ko bapfuye mu gihe abandi barenga 75 barakomereka muri icyo gitero.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ukraine nayo yavuze kuri iki kibazo igira iti “Uburusiya bwongeye kwibasira cyane Ukraine mu gihe abantu bari basinziriye cyangwa bagiye ku kazi. Kuri iyi nshuro Uburusiya bwakoresheje ibintu hafi ya byose by’intambara byari bibitse birimo misile, Drone, kohereza ibisasu bigera kuri 18 n’ibindi”

Kreml yagize icyo nayo ivuga kuri icyo gitero, yavuganye na minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Uburusiya na Ukraine kugira ngo itange ibisobanuro ikoresheje imeri, Ingabo z’Uburusiya nazo zagiye zikoresha indege zitagira abapilote ndetse na Shahed, zizwi ku izina rya kamikaze cyangwa indege z’abiyahuzi, Mu ntambara yose yatangijwe na Perezida Vladimir Putin kuva muri Gashyantare 2022.

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *