U Rwanda rwahawe n’UBuyapani inguzanyo ya Miliyari 118 Frw zo guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi.

Amakuru Iyobokamana Uburezi

Leta y’u Rwanda yasinyanye n’iy’u Buyapani amasezerano y’inguzanyo ya miliyari 14 z’amayeni, ahwanye na miliyari 118 z’amafaranga y’u Rwanda, azifashishwa mu guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi.

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 5 Werurwe 2024 na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel na Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Isao Fukushima.

Inguzanyo u Rwanda rwahawe izakoreshwa mu guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri abanza n’ayisumbuye ndetse no mu y’imyuga n’ubumenyingiro.

Ni inguzanyo izishyurwa mu myaka 40 ku nyungu ya 0.2%, irimo n’imyaka 10 yo gusonerwa mbere yo gutangira kuyishyura. Izatangwa mu myaka itatu mu byiciro bigizwe na 40%, 40% na 20%.

Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu guteza imbere uburezi kuri bose no kuzamura ireme ry’uburezi hifashishijwe ikoranabuhanga

U Rwanda n’u Buyapani bisanzwe bifitanye imikoranire mu nzego zitandukanye binyuze mu Kigo Mpuzamahanga cy’Abayabapani (JICA) gitera inkunga imishinga itandukanye irimo Amazi, Isuku n’Isukura, Ubuhinzi, Ingufu, Ubwikorezi n’Uburezi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *