RDB yatangaje ko mu mwaka wa 2023, yakiriye, ikanandika imishinga y’ishoramari 513, ifite agaciro k’Amadorari y’Amerika miliyari 2,47 angana na tiriyali zirenga eshatu z’amanyarwanda.
Aya mafaranga akaba yarinjiye mw’ishoramari rikorerwa mu Rwanda, akaba agaragaza inyongera ya 50% ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka wa 2022, Aho ishoramari ryari rifite agaciro ka miliyari 1.6 z’amadolari y’Amerika.
Raporo ngarukamwaka ya RDB, yerekanye ko abenshi mu bashoramari bo mu mahanga bashoye imari mu Rwanda kurusha abandi mu 2023, ari abo mu bihugu by’u Buhinde na Leta Zunze ubumwe z’Abarabu (UAE).
Ni ishoramari ryitezweho guhanga imirimo isaga 40 198, yiganjemo iyo mu nganda, ubuhinzi, uburobyi, n’ijyanye no kwita ku mashyamba.
Ni raporo igaragaza ko 83,4% by’ishoramari ryose bingana na miliyari 2.1, ryashowe mu mujyi wa Kigali uza ku mwanya wa mbere mu kureshya abashoramari, mu gihe Intara y’Iburasirazuba ari yo iza inyuma ikaba yo yarashowemo 10,6% rifite miliyoni 262.9 z’amadolari y’Amerika.
Ni inyongera mu by’ishoramari yihutishijwe n’umushinga wa Guverinoma wo kuzahura ubukungu wiswe (MBRP), watangijwe mu 2022, mu rwego rwo korohereza abashoramari bakora mu nganda, ubuhinzi, ubwubatsi n’ibindi.
Iyi gahunda ikaba igamije kugabanya ikiguzi cyo gushinga, gushyigikira ibigo bishaka kwagura ishoramari, gushishikariza abashoramari kunoza igenamigambi ryabo, kubafasha kwinjira mu ishomari hagamijwe kuzahura ubukungu bwagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID 19.
Abashoramari bo mu gihugu cy’u Buhinde ni bo baza imbere y’abandi bo mu mahanga mu gushora imari mu Rwanda, aho bihariye 7.1% ry’ishoramari riri mu gihugu bakaba barashoye miliyoni 175.2 z’amadolari y’Amerika, mu gihe abo muri UAE bo bashoye miliyoni 138.2 z’amadolari y’Amerika bari ku gipimo cya 5.6%.
Abashoramari bo mu gihugu cy’u Budage bashoye miliyoni 131.5 z’amadolari y’Amerika, abo muri Mozambique bashora miliyoni 117.9 z’amadolari y’Amerika, abo muri Nigeria bashoye imari ya miliyoni 115.2 z’amadolari y’Amerika.
Abashoramari bo mu Bushinwa bashoye miliyoni 79.1 z’amadolari y’Amerika, mu gihugu cya Eritrea bashoye mu Rwanda miliyoni 68.7 z’amadolari y’Amerika ndetse na Mauritius yashoye mu Rwanda miliyoni 65,3 z’amadolari y’Amerika.