Tonzi wakunzwe cyane mu ndirimbo “Humura” Yasogongeje abanyamakuru umuzingo wa Alubumu ye ya 9, yitegura kumurika.

Amakuru Imyidagaduro Iyobokamana

Tonzi yasogongeje abanyamakuru umuzingo wa Alubumu ye ya 9 yitegura kumurika mu minsi iri imbere, Iyi alubumu inahuriweho n’abahanzi bagera kuri 15 bose yayise “Respect”.

Uwitonzi Clementine Wamenyekanye nka Tonzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Kuri uyu wa kane tariki ya 4 Mutarama 2024, yasogongeje abanyamakuru Album ye ya 9 yise “Respect” izaba ikubiyeho zitandukanye zirimo n’indirimbo yahuriwemo n’abahanzi 15.

Muriki iki Kiganiro, Tonzi wakanyujijeho cyane mu myaka ishize mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yasobanuye impamvu nyamukuru yatumye ahitamo kwita uyu muzingo wa Alubumu “Respect” . Tonzi yasobanuye ko Yitegereje neza imirimo Imana yamukoreye n’ibyo yamunyujijemo mu buzima bw’umuziki no mu buzima busanzwe mu gihe k’imyaka 30 yose awumazemo awumazemo kandi agakomeza kubikora, Asanga Imana ari iyo kubahwa cyane bityo akurizamo kwita iyi Alubumu izina “Respect” .

Tonzi wakunzwe cyane mu ndirimbo nka “Humura, Ushimwe, Igikuta, Ndakwizera” n’izindi nyinshi, Yanagarutse ku mpamvu kuri Album ye hariho abahanzi baririmba indirimbo zitari izo kuramya no guhimbaza Imana, Yavuze ko Impamvu yakoranye n’abahanzi baririmba indirimbo zitwa iz’Isi barimo Muyango umenyerewe mu ndirimbo za Gakondo,

Tonzi yagize Ati ,“Mu bantu nzi bubaha Imana kandi baba christo Muyango aza ku isonga, ikindi Ijambo ry’Imana rivuga ko Indimi zose zikwiye guhimbaza imana ,ndumva nta mpamvu yari gutuma tudafatanya kuyihimbaza”.

Tonzi yavuze ko nta tandukaniro riri hagati y’abantu Imana yaremye, kandi ko buri wese agomba kuyihimbaza uko ashoboye, Tonzi yanavuze ko uzamwifashisha nawe yiteguye kumuha amaboko igihe bidatandukira ngo bijye mu murongo usenya. Album Ya Tonzi Yavuze ko azayimurikira abanyarwanda n’abakunzi b’indirimbo z’Imana hamwe n’abakunzi be kuwa 31.03.2024, icyakora yirinze kuvuga urutonde rw’abahanzi bazafatanya kuri uwo munsi gusa yavuze ko bose bazaba ari abo mu Rwanda.

Kukuba yamurikiye Album abanyamakuru iriho indirinbo 15 zirimo iyitwa “Kora” Iriho abahanzi  Barimo Dj Spin yavuze ko azirikana uruhare Uyu Mu Dj agira mu guha agaciro abahanzi baririmbira Imana, Tonzi Yavuze ko ubu Album ye iri gucuruzwa mu Rwanda no hanze ,anavuga ko uwaba ashaka kuyumva no kuyigura yamukurikira ku mbugankoranyambaga ze.

Tonzi amaze imyaka 30 mu muziki akaba yaramenyekanye Mu ndirimbo Humura yesu arabizi akaba umwe mu bahanzi bakoze igitaramo muri V.I.P bishyura Igiceri cy’100 mu 1993.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA TONZI YISE “RESPECT”.

“https://www.youtube.com/watch?v=ZQW1V7lBs8E

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *