The Ben, Sheebah Karungi n’abandi batanze “St Valentin” muri “Comedy Store UG”. {Amafoto}

Amakuru Imyidagaduro Mu mahanga.

Umuhanzi mpuzamahanga w’umunyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yaraye ataramiye abagande ku munsi w’abakundanye “St Valentin” nk’umuhanzi mukuru mu gitaramo cya “Comedy Store UG”.

Ni igitaramo cyabereye mu mujyi wa Kampala ahitwa UMA GROUNDS ku munsi wejo kuwa gatatu tariki ya 14 Gashyantare 2024, Umunsi wanahariwe abakundana, Ni igitaramo kitabiriwe na The Ben nk’umuhanzi mukuru, Sheebah Karungi ndetse n’abandi banyarwenya bakomeye muri icyo gihugu.
The Ben wageze ku kibuga cy’indege mu ma saha ya saa 1: 00 Pm yakiriwe neza cyane nk’umwami ugeze ibwami aherekejwe na Pamella Uwicyeza, Umufasha we, yakiriwe kandi n’itsinda ry’abanyarwenya bayobowe na Alex Muhangi wanateguye igitaramo ku munsi w’abakundanye.
Ni igitaramo cyanagize ubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru, dore ko iyi nyubako isanzwe yakira ibitaramo yakubise ikuzura no hejuru abantu bakabura aho bajya bamwe bakitahira.
Isaha nyirizina yaje kugera maze The Ben agera ku rubyiniro ahagana mu ma saha ya saa saba z’Ijoro atanga ibyishimo ku bakunzi be ndetse n’abumuziki muri rusange batuye hariya mu gihugu cy’ubugande barabyina biratinda ari nako bizihiza, The Ben waririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe, yeretswe urukundo n’abakunzi b’umuziki muri Uganda, aririmba indirimbo nka “Habibi”, “Binkorera” yakoranye na Sheebah, This is Love yakoranye na Rema Namakula, “Ndaje”, “Naremeye” n’izindi.
The Ben yageze ku ndirimbo ye nshya yise “Ni Forever” maze ibintu bihindura isura, Abantu barirekura cyane Indirimbo “Ni Forever” igezweho muri iyi minsi mu karere barayibyina. bwari ubwa mbere The Ben yari ayiririmbye ku mugaragaro muri Uganda ndetse bimwereka ko ari indirimbo ikunzwe cyane hariya.

Umuhanzikazi Sheebah Karungi wo mu gihugu cya Uganda ni umwe mu bahanzi baririmbye mu gitaramo Comedy Store cyatumiwemo The Ben nk’umuhanzi mukuru, Umunyarwenya Tenge Tenge umwe mu bagezweho muri Africa yari umwe mu batanze ibyishimo mu gitaramo ‘Comedy Store’ cyatumiwemo The Ben nk’umuhanzi mukuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *