The Ben avuye imuzi Ibijyanye n’indirimbo ye yakuwe kuri Youtube atanga icyizere ko isubiraho.

Amakuru Imyidagaduro Utuntu n'Utundi

Indirimbo y’umuhanzi The Ben yari aherutse gukora irimo n’umugore we Pamella UWICYEZA mu mashusho yayo yamaze gukurwa kuri Youtube ku bw’impamvu zinyuranye yarezwe zatumye ikurwa kuri uru rubuga.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki 25 Ukuboza 2023, Nibwo iyi indirimbo ‘Ni Forever’ ya The Ben yakuwe ku rubuga rwa YouTube, Ishinjwa gukoreshwa nk’igihangano cy’abandi bidafitiwe uburenganzira.

“Ni Forever” ya The Ben yakorewe muri Country Records na Producer Kozze mu buryo bw’amajwi naho amashusho yayo meza anagaragaramo amashusho meza ari kumwe n’umugore we UWICYEZA Pamella bari mu rukundo yo yafashwe anatunganywa na John Elarts.

Ni indirimbo yari imaze iminsi igera kuri 9 igiye hanze ndetse imaze kurebwa n’abantu benshi cyane, Nubwo The Ben ntacyo arabasha kubivugaho ariko amakuru ahari avuga ko mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ya The Ben nta ndege nto (Drone) yigeze ikoreshwa ahubwo ngo hifashishijwe amashusho ya Drone yafashwe kera hanyuma agashyirwa mu mashusho y’iyi ndirimbo yitwa “Ni Forever”

The Ben yatangaje ko bari gukora ibihoboka byose kugirango iyi ndirimbo ibe yagaruka kuri uru rubuga mu gihe gito cyane, Uyu muhanzi kandi yemeje ko nta kibazo na kimwe yari asanzwe afitanye n’iyi kompanyi yareze iyi ndirimbo gukoresha amashusho yayo.

Amakuru yamenyekanye ni uko “Drone Skyline Ltd” yareze indirimbo ya The Ben kubera ko yakoreshejwemo amafoto yafashwe n’iyi kompani batayaguze cyangwa ngo babisabire uburenganzira n’uruhushya byo kuyakoresha mu ndirimbo yabo. Aya mashusho yarezwe agaragaza ishyamba rya Nyungwe mu gutangira kw’indirimbo.

The Ben yagaritse kuri iki kibazo anyujije ubutumwa bwe ku rubuga rwa  Instagram avuga ko ikipe ye ya Tekinike iri kugenzura icyo kibazo byimbitse ku buryo mu gihe gito gishoboka indirimbo ye “Ni Forever” yongera kugarurwa ku rubuga rwa YouTube abantu bakongera kuyireba nkuko bisanzwe.

Tubabwire ko iyi ndirimbo “Ni Forever” ya The Ben igaragaramo amashusho y’urukundo rwe na Pamella Umugore we baherutse gukorana ubukwe, yari iamze iminsi igera kuri 9 kuri Youtube Channel y’uyu muhanzi ndetse ikaba yari imaze kurebwa n’abasaga miriyoni 1,200,000.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *