Muri Tanzaniya haravugwa inkuru y’ibisambo byihandagaje bikinjira mu rusengero bigakukumba amaturo yose abarirwa muri Miliyoni eshatu z’Amashilingi ya Tanzaniya.
Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Mutarama 2024, mu rusengero rw’Itorero ry’Abaruteri, Aho Abajura bataramenyekana binjiye maze bakiba miliyoni eshatu z’Amashilingi ya Tanzania ndetse na Mudasobwa ntoya. Abumvishe cyangwa se bakanasoma iby’iyi nkuru batunguwe cyane no kumva abajura batinyuka kwinjira ahantu hatagatifu ndetse hatinyitse nko mu rusengero bakiba amaturo, Amakuru yatanzwe n’abayobozi b’Iri torero avuga ko amaturo yibwe ari ayo abakirisitu bari batuye ku Cyumweuru cyashije tariki 7 Mutarama 2024.
Bakomeza bavuga ko iri torero ryari ryakuye mu mature amafaranga asaga Miliyoni eshatu zose ku munsi w’amateraniro aherutse, Ku cyumweru tariki ya 7 Mutarama 2024 ndetse ko nta burangare bwabayemo cyane ko ayo maturo yatanzwe yose yabitswe ahabugenewe nkuko bisanzwe bikorwa, Gusa ngo Abo benengango bakaza gutobora urukuta rw’urusengero bakinjira mu rusengero bakiba ayo maturo yari mu biro biri mu rusengero ndetse na mudasobwa ntoya yari irimo.
Amakuru akomeza avuga ko ngo uretse izo Miliyoni eshatu z’Amashilingi ya Tanzania zibwe mu rusengero, hari na Mudasobwa ifite agaciro ka 780,000 by’Amashilingi ya Tanzania , nk’uko byemejwe na Komanda wa Polisi y’aho ubwo bujura bwabereye mu Ntara ya Kilimanjaro, Simon Maigwa.
Maigwa yagize Ati “Kuwa 7 Mutarama 2024, Nyuma y’iteraniro ryo ku cyumweru, umubitsi w’amafaranga yo muri urwo rusengero yarayabaze, nyuma ayabika ahantu hatandukanye, harimo mu kabati, ku meza no mu gikapu kigenewe kubikwamo amaturo”.
Iperereza rirakomeje kugirango hamenyekane ako gatsiko k’abajuru baba bakoze ibyo, nk’uko byatangajwe na Kamanda wa Polisi Maigwa wemeje ko iperereza kuri ubwo bujura bwo mu rusengero ryahise ritangira, ariko ngo mu babugizemo uruhare hakaba nta n’umwe wahise afatwa.