Rutahizamu Shabani Hussein Tchabalala yagarutse muri AS Kigali.

Amakuru Imikino

Mu gihe AS Kigali yitegura guhura na APR FC mu gikombe cy’Amahoro, iyi kipe yagaruye rutahizamu w’Umurundi wakinaga muri Libya, Shabani Hussein Tchabalala.

Uyu munsi tariki 24 Mutarama 2024, AS Kigali iribukine na APR FC mu mukino wo kwishyura wa 1/8 mu gikombe Cy’Amahoro, aho umukino ubanza APR FC yari yabatsinze 1-0.

Mu masaha y’ijoro tariki 23, ni bwo AS Kigali yatangaje ko yamaze gusinyisha uyu rutahizamu wahoze ayikinira bakaza gutandukana muri Nzeri 2023, ubwo yari agiye muri Al Ta’awon yo mu gihugu cya Libya.

Ntabwo byakunze ko aguma muri iyi kipe kuko ku Cyumweru tariki 21 Mutarama 2024, nibwo impande zombi zemeje ko zamaze gusesa amasezerano bari bafitanye.

Rutahizamu Tchabalala ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho iyi kipe yari ifite, akaba ayigarutsemo mu gihe cy’amezi 6, ni ukuvuga kugeza umwaka w’imikino wa 2023-24 urangiye.

Shabani Hussein Tchabalala, yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Amagaju FC, Rayon Sports, Bugesera FC na AS Kigali.

Kuri ubu akaba yamaze kugaruka mw’ikipe ya AS Kigali, aho byatangajwe niyi kipe ko bongeye guha ikaze umwami w’ibitego.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *