Rutahizamu Musa Esenu ashobora kudasoza amasezerano ye muri Rayon Sports.

Amakuru Imikino

Musa Esenu rutahizamu wa Rayon Sports ukomoka muri Uganda, ashobora kudasoza amasezerano afitanye niyi kipe yari asigaje ukwezi kumwe ngo agere ku musozo.

Musa Esenu yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2, muri Mutarama 2022, agomba kuzarangirana n’uku kwezi kwa Mutarama 2024.

Kuri ubu impande zombi ntabwo ziricarana ngo ziganire ku kuba bakongera amasezerano ndetse n’icyizere ni hafi ya ntacyo. Mu kwezi k’Ukwakira 2023, ni bwo uyu rutahizamu yari yasabye ko batangira ibiganiro byo kuba yakongererwa amasezerano ariko Rayon Sports imubwira ko yategereza muri Mutarama 2024, amasezerano ye agiye kurangira.

Mu mpera z’ukwezi kwa cumi nakumwe 2023, Rayon Sports na yo yamusabye ko batangira ibiganiro, ariko na we abasaba ko bategereza igihe bamuhaye kuko kitaragera. Yabivugaga kuko yari afite amakipe muri Aziya amwifuza nubwo bitaje kugenda neza.

Ubwo igice kibanza cya shampiyona ya 2023-24, cyari kirangiye tariki ya 12 Ukuboza 2023, banganyije na Kiyovu Sports, Musa Esenu yahise ajya iwabo muri Uganda mu kiruhuko.

Yategereje ko Rayon Sports yamuhamagara ngo basubukure ibiganiro ariko araheba ndetse akaba akiri n’iwabo muri Uganda. Amakuru atugeraho avuga ko nta gahunda afite yo kuza gusoza amasezerano ye azarangira tariki ya 30 Mutarama 2024.

Imikino yo kwishyura ya 2021-22, yatsindiye Rayon Sports ibitego 7 ni mu gihe umwaka w’imikino wa 2022-23 muri shampiyona yatsinze ibitego 9. Ubu mu gice kibanza cya shampiyona yari amaze gutsindira Rayon sports ibitego 4.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *