Umuriro uhambaye w’ibisasu bya rutura wongeye kumvikana mu murwa wa Kyiv, Abaturage bose ba Ukraine bongeye gusabwa kuryamira amajanja mu gihe Uburusiya bwatangije urukurikirane rw’ibitero byo mu kirere.
Kugeza ubu Intara ya Lviv ihana imbibi na Pologne nayo biravugwa ko yagezemo ibi bitero ndetse bikagira ingaruka nyinshi cyane ko byahitanye ubuzima bwa benshi mu basiviri, Nyuma yuko misire nini cyane y’Uburusiya yinjiye mu kirere cya Pologne nk’uko byatangajwe n’igisirikare cy’icyo gihugu.
Ibi bitero byose byaturikiye mu murwa mukuru ahagana mu masaha ya 05:00 (03:00GMT), Igisirikare cya Ukraine cyatangaje ko cyagerageje gukoresha ubwirinzi bwacyo bw’ibisasu byo mu Kirere kugirango gihagarike ibi bisasu.
Serhiy Popko, uhagarariye igisirikare cya Ukraine i Kyiv, yavuze ko izi misire z’Uburusiya zirenga icumi zatewe mu murwa mukuru ndetse no mu nkengero zawo, Mu itangazo yashyize hanze ku rubuga rwa Telegram, yongeyeho ko imibare y’abaturage bahitankwe n’ibi bisasu n’abo byakomerekeje itaratangazwa ndetse ko bitangazwa mu masaha ari imbere.
Andriy Sadovyi, Umuvugizi w’Igisirikare cya Ukraine nawe yongeyeho ko Misire zatewe n’Uburusiya zishobora kuba zigera muri 20 na Drone imwe nubwo bwabonye 10 gusa, Akavuga ko bamaze gusaba abaturage bose kuryamira amajanja cyane ko UBurusiya bushobora no kuza gutera naza Bombe zikaba zateza ibibazo bikomeye.
Minisiteri y’ubuzima muri Ukraine yatangaje ko benshi mu bahitankwe n’ibi bisasu bagiye baboneka hirya no hino mu murwa wa Kyiv no mu mihanda ya gariyamoshi zo mu kuzimu [Metro].