Umunyarwanda ati “uyikura mu kibindi ikagukura mu bagabo” uyu mwalimu wo mu Karere ka Rusizi nawe niko byamugendekeye yayikuye mu icupa imukura ku kazi.
I Rusizi humvikanye inkuru y’umugabo witwa Karekezi Maurice Joseph, wakoreraga mu kigo cy’ishuri mu Murenge wa Gitambi, waranzwe n’imyitwarire idahwitse mu bihe bitandukanye, irimo ubusinzi bigatuma yimurirwa mu kigo cy’ishuri cya Gs Bugumira mu Murenge wa Nkombo.
Tariki 22 Ukuboza 2023, ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwamwandikiye ibaruwa yo kumuhagarika kukazi by’agateganyo, tariki 21 Nzeri 2022, mu nama y’uburezi itegura itangira ry’umwaka w’amashuri 2022-2023, yahuje ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi n’abarimu bose, umuyobozi w’akarere ka Rusizi Dr.kibiriga Anicet yakomoje ku myitwarire mibi itazihanganirwa, harimo ubusinzi no kudakurikiza integanyanyigisho.
Ati “Nta mwarimu wemerewe gusinda, agomba kuba intangarugero, yambara neza, agahagarara imbere atajorwa n’abanyeshuri.” Yanavuze ko umwarimu mu burezi arema umuntu Ati “Ubumenyi budafite umutimanama ntacyo bumaze, nta mbabazi tuzaha uzarangwaho bene iyo myitwarire.”
Mu ibaruwa akarere kandikiye uyu murezi kagaragaje ko yaranzwe n’ubusinzi bukabije, gutukana mu ruhame no kuvuga ibiteye isoni mu ruhame ndetse ngo ntatinye no kubibwira ababyeyi b’abana arera.
Iyo baruwa igira iti ”Nshingiye kuri raporo yawe umuyobozi wa GS Bugumira yangejejeho yo ku wa 18 Ukuboza 2023,vmaze gusuzuma iyi raporo ngasanga imyitwarire yawe yarakomeje kuba mibi kuva wakwimurirwa kuri GS Bugumira, aho
ugereye muri iki kigo ukaba wararanzwe n’ubusinzi bukabije, gutukana ibishizi by’isoni mu ruhame, ntutinye no kubibwira ababyeyi n’abana ushinzwe kurera, inama wagiriwe n’ubuyobozi bwo kwirinda inzoga igihe uri mu kazi na zo ukaba utarazubahirije, ibi bikaba bikomeje kwangiza isura y’ikigo wigishaho, iy’Akarere ka Rusizi, n’iy’uburezi muri rusange, iyi myitwarire ntiyakomeza kwihanganirwa.”
Nyuma yo kugoragoza uyu murezi ndetse akagirwa inama zitandukanye n’abamukuriye ariko akavunira ibiti mumatwi, nibwo ubuyobozi bw’akarere bwafashe ikemezo cyo kwirikana burundu uyu mwalimu, ndetse aboneraho kwibutsa n’abandi balimu ko uzarangwaho imyitwarire idahwitse atazihanganirwa.