Rusizi : Umwana w’imyaka 5 yarohamye mu mashyuza yitaba Imana.

Amakuru Ibiza n'Impanuka Ubuzima

Mu karere ka Rusizi haravugwa inkuru y’umwana muto witabye Imana arohamye mu mashyuza mu gihe yari ari kwishimisha na bagenzi be babiri bose bari bari koga muri ayo mashyuza. 

Uyu mwana muto wo mu kigero cy’Imyaka 5 witwa NISHIMWE Arse Bertin yarohamye mu mashyuza mu Murenge wa Muganza, Akarere ka Rusizi, mu gihe yari arimo koga na bagenzi be babiri maze uwo mwana we agaheramo kugeza ashizemo umwuka.

Amakuru avuga ko umurambo w’uyu mwana wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Matarama 2024, Ubwo uyu mubyeyi w’uyu mwana yasobanuriraga umunyamakuru wa RBA uko umwana we yitabye Imana agira Ati “Ndebye mu nzu ndamubura,ndasohoka ndeba ahari urugomo n’abandi bana, mbaza ngo Arsene ari he? Barambwira ngo yagiye mu mashyuza n’abandi bana.”

Nyuma yo gutegereza umwana we agaheba, uyu mubyeyi yavuze ko yaje kubwirwa inkuru y’uko uwo mwana we yaguye mu mashyuza, Icyakora ngo bamwe mu baturage basanga hakenewe imicungire yihariye kuri ayo mashyuza, kuko ngo hamaze kugwamo abantu benshi, Umwe yagize Ati

“Barebe uburyo bazitira, hakajya hajyamo umuntu ufite uburenganzira bwo kwinjiramo.” Undi nawe Ati “Ariya makariyeri ya SIMERWA arazitiye, n’aya mashyuza rero hasi hagiye harimo ibintu by’imyobo, umuntu yakandagira nko mu ibuye akarigitamo, bikaba ngombwa ko hakabaye hari umutekano wayo”

Nyuma yuko bigaragaye ko ayo mashyuza amaze guhitana ubuzima bwa benshi mu baturage, Tamari Kimonyo Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye aya mashyuza aherereyemo, Tamari Kimonyo Innocent, yatanze ubutumwa bwe avuga ko hagiye gukorwa ubuvugizi kugira ngo harebwe uko hatakomeza guteza ibyago. Ati

“Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe amazi,(Rwanda Water Board) ku bufatanye na RDB,mu izina ry’Akarere turakora ubuvugizi kuri ibyo bigo bireba kugira ngo igikorwa gikorwe .Iki kibazo ntabwo dukeneye ko hagira indi mpanuka ihabera,bigomba kwihutishwa nibura mu mezi abiri bikaba byahawe umurongo.”

Kugeza ubu amakuru ava mu baturage baturiye ayo mashyuza ndetse n’abaturuka hirya no hino bagiye kugerageza kumeza imibiri yabo muri ayo mazi ashyushye azwi nk’amashyuza bavuga ko abantu bamaze gusiga ubuzima muri aya mashyuza ari benshi bityo bikwiye gufatirwa ingamba nshya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *