Ruhango itiburira, hongeye kumvikana urupfu rw’amaherere, Umubyeyi yapfanye n’impanga yari atwite.

Amakuru Ubuzima

Akarere ka Ruhango kadahwema kumvikanamo impfu nyinshi ndetse inyinshi zidasobanutse hongeye kumvikana urupfu rw’umubyeyi wapfanye n’impanga z’abana yari atwise kubera uburangare bw’ababana nawe ndetse n’uwamuteye inda.

Mu karere ka Ruhango haravugwa urupfu rw’Umugore wo mu Karere ka Ruhango, Akagari ka Bunyogombe mu Murenge wa Ruhango witwa BAZUBAGIRA Rebecca wapfanye n’abana yari atwite mu nzu yabagamo.

Uyu Rebecca w’imyaka 31 wari utwite impanga z’abana babiri yafashwe n’ibise batabaza gusa ngo imbanguragutabara itinda kumugeraho, Ibi byaje kumuviramo gupfana n’abana yari atwite, Uyu mubyeyi yari atuye mu Mudugudu wa Karehe, Akagari ka Bunyogombe, yafashwe n’ibise mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 05 Werurwe 2024 abura ubutabazi nk’uko abaturanyi babivuga.

Bamwe muri abo baturage bavuga ko uyu Bazubagira Rebecca kuva yasama inda atigeze ajya kwisuzumisha kwa Muganga, kubera ko yavugaga ko nta bushobozi afite.

Bavuga ko yarinze afatwa n’ibise Abajyanama b’Ubuzima bahamagaza Imbangukiragutabara y’Ikigo Nderabuzima cya Kibingo babasubiza ko imodoka zose zapfuye ko ntayo babona ikura uwo mubyeyi mu rugo, Bavuga ko bategereje kugeza ubwo uyu mubyeyi yibarukiye umwana wa mbere agahita apfa.

Bongeye gutegereza ko abyara uwa kabiri kuko yari atwite impanga biranga kugeza ubwo apfanye na Nyina, ubu bakaba bagiye gushyingura abantu batatu bose.

Umwe yagize ati ” Habayeho uburangare kuko iyo bajya kumutabara wenda aba yageze kwa Muganga kare.” Umukuru w’Umudugudu wa Karehe, Mushimiyimana Jacqueline avuga ko bagerageje gufasha uyu muryango kubona icyiciro cyangwa gushyirwa ku mugereka ikoranabuhanga (Système) rirabatenguha.

Ati “Twamusabye ko akora ibishoboka byose akishakamo amafaranga ya mituweli arayabona nyuma bashobora kuba barayakoresheje babonye ko gushyirwa muri Système byanze.”

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *