Roberto Firmino, rutahizamu wa Al – hilal yo mu gihugu cya Saudi Arabia yamaze kwihebera Imana.

Amakuru Imikino Iyobokamana

Roberto Firmino ni umukinnyi ukomeye ukina ataha izamu, akomoka muri Brazil yamenyekanye cyane mu ikipe ya Liverpool, akaba afatanya umurimo w’imana ndetse no gukina umupira w’amaguru ibintu bitamenyerewe kubantu nkaba b’ibyamamare.

Kuri ubu uyu rutahizamu w’ikipe ya Al – hilal yo mu gihugu cya Saudi Arabia yamaze kwihebera Imana, mu mwaka wa 2020, uyu mukinnyi nibwo yabatijwe na mugenzi we Alison Becker bakinanaga mu ikipe imwe mu bwongereza.

Uyu mukinnyi abicishije kumbuga nkoranyambaga ze yasangije abamukurikirana ijambo ry’Imana, asaba abantu gufatirana igihe bagakizwa.

Mu butumwa yanditse mu rurimi rwa Portuguese, Robert Firmino yagize ati “Iki nicyo gihe cyo gukanguka, nicyo gihe cyo gushaka Imana, iki nicyo gihe cyo kwezwa no kwihana ibyaha byacu kugira ngo Yesu atwogeshe amaraso ye. Iki nicyo gihe cyo kureba neza aho tugira intege nke tukahashyira imbaraga nyinshi.”

Iyi nkuru yasamiwe hejuru n’abafana be bamushimira ubutumwa bwiza atambutsa kuko abera urugero abantu benshi, ndetse bugafasha guhindura n’imitekerereze y’abantu.

Mu mwaka wa 2020 ubwo Firmino yabatizwaga muri Pisine y’abakinnyi ba Liverpool, yahawe izina rya Bobby.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *