RIB yaburiye abanyarwanda kwigengesera ku magambo bakoresha, mu bihe byo kwibuka.

Amakuru Amateka Kwibuka

Mu gihe habura iminsi igera kuri ibiri gusa kugirango Abanyarwanda bose binjire mu cyumweu cyo kwibuka no kunabira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, RIB iributsa abantu bose kwitwararika.

Abantu bose baributswa kwigengesera muri ibi bihe by’akababaro bakazirikana kumenya amagambo bakoresha adasesereza ababuze ababo muri ibyo bihe by’icuraburindi ryaranze u Rwanda muri 1994 ubwo habaga Jenoside yakorewe abatutsi.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwagaragaje ko muri iyi myaka hasigaye hagaragara abakora ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside bishingiye ku kubwira abayirokotse amagambo abasesereza n’ashengura umutima.

Ni ubutumwa bwatanzwe na RIB mu gihe kuva tariki 7 Mata 2024, hazatangira icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Byatangajwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry wari mu kiganiro Waramutse Rwanda cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Mata.

Yagaragaje ko mu myaka yatambutse hakunze kugaragara ibikorwa byo guhohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, birimo kubakubita, gutera amabuye ku nzu zabo, kwangiza ibyabo birimo imyaka n’amatungo n’ibindi.

Kuri ubu ariko, RIB igaragaza ko hasigaye hariho ibikorwa binyujijwe mu magambo asesereza cyangwa ashengura umutima.

Dr Murangira ati “Abantu ntibakihanaganira amagambo cyangwa ibikorwa bigize ibyaha by’ingebitekerezo ya Jonoside n’ibyaha bifitanye isano nayo.”

Yakomeje agira Ati “Ntabwo n’ayo magambo akomeretsa azihanganirwa, Kandi ayo magambo nayo ntabwo akivugwa ku mugaragaro nka mbere, kuko abayavuga bazi neza ko inzego zibakurikirana.”

Dr Murangira yavuze kandi ko isesengura rigaragaza ko na ba bandi bake basigaye bakoresha amagambo asesereza cyangwa ashengura umutima bayabwira uwarokotse Jenoside, ari ba bantu n’ubundi usanga, badashobotse cyangwa bakunze guteza ibibazo mu muryango Nyarwanda.

Hari n’abo usanga barafungiwe kugira uruhare muri Jenoside nyuma bafungurwa, bakanga guhinduka cyangwa se akaba ari abantu bafite abo mu miryango yabo bafunze kubera kugira uruhare muri Jenoside.

Ati “Ikindi, umubare munini w’abakora ibyo byaha usanga hari ikiba cyasembuye, amakimbirane ashingiye ku bintu bitandukanye, igihe cyo kwibuka cyagera ugasanga aribwo ashatse kumutoneka.”

RIB itangaza ko imbaraga n’ubushake bwa Leta bwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, bigenda bifasha mu guhindura imyumvire y’abantu bakumva ko Ubumwe bw’Abanyarwanda ari inkingi ikomeye igihugu cyubakiyeho.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *