Ku wa gatatu, tariki ya 3 Mutarama, Umuyobozi mukuru w’ingabo z’u Rwanda (RDF) akaba n’Umugaba mukuru w’ingabo, Gen Mubarakh Muganga yakiriwe na Gen Sahir Shamshad Mirza, Umuyobozi mukuru w’ingabo z’igihugu cya Pakisitani ku cyicaro gikuru cy’abakozi i Islamabad.
Gen Mubarakh na Minisitiri Jalil Abbas, Ambasade ya Pakistan mu Rwanda yatangaje ko ibiganiro bagiranye byibanze ku gukomeza gushimangira umubano, guteza imbere ubufatanye mu bucuruzi, ndetse n’ibikorwa byo kongererana ubushobozi.
Ingabo z’U Rwanda RDF yanditse kuri X yahoze ari Twitter ko baganiriye ku buryo bwo gushimangira ubufatanye hagati ya RDF n’ingabo za Pakisitani, Muri iyo nama kandi hagarutswe ku gushimangira uruhare runini Umuryango w’abanya-Pakistan batuye mu Rwanda bagira mu iterambere ryarwo. Hashimiwe kandi Ambasade ya Pakistan mu Rwanda yashyize imbaraga mu gutuma uru ruzinduko rw’amateka rubaho, kuko urwo kuri uru rwego rubaye ku nshuro ya kabiri mu mateka y’u Rwanda muri Aziya.
Mu 2021, Pakisitani yohereje intumwa yayo ya mbere mu Rwanda ifite icyicaro i Kigali, kubera ko ibihugu byombi byashakaga kongera umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka 60, Muri Nzeri 2023, Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda, yakiriye Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda, Naeem Ullah Khan, bagirana ibiganiro byibanze ku gukomeza umubano mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi, Uretse ubufatanye mu bya gisirikare kandi
kugeza ubu imibare igaragaza ko umubano w’ibihugu byombi ushingiye ku bucuruzi, ubarirwa agaciro ka Miliyari zirenga 34Frw, mu gihe u Rwanda ari rwo rufitemo umubare munini cyane, kuko rwohereza byinshi kurusha Pakistan, aho 70% by’icyayi cy’u Rwanda byoherezwa muri iki gihugu.
Tubabwire ko kugeza ubu ibihugu byombi bifitanye n’amasezerano mu bijyanye n’urwego rw’ubuzima, aho abaforomo n’abaganga bo mu Rwanda bazajya kwiga muri Pakistan mu rwego rwo kuzamura ubumenyi bwabo. Ni mu gihe kandi amakuru avuga ko nubusanzwe Igihugu cya Pakistan gifite na gahunda yo gufungura icyanya cyahariwe ubucuruzi n’inganda mu Rwanda.