Rayon Sports yatangiye imikino yo kwishyura itsindwa na Gasogi United.

Amakuru Imikino

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye imikino yo kwishyura ya shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda, itsindwa na Gasogi United 2-1, kuri Kigali Pele Stadium.

Rayon Sports niyo yari yakiriye Gasogi United mu mukino w’umunsi 16 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24, akaba ari na wo mukino wafunguraga imikino yo kwishyura. Uyu mukino watangiye kw’isaha ya saa kumi nebyiri z’umugoroba, ubera kuri Kigali Pele Stadium.

Rayon Sports yakinnye uyu mukino idafite bamwe mu bakinnyi bayo nka Joackiam Ojera, Simon Tamale na Charles Baale bakiri muri Uganda aho bagiye mu biruhuko, ni mu gihe Luvumbu watangiye imyitozo atinze yari yabanje ku ntebe y’abasimbura.

Mu minota ya mbere y’umukino, Ikipe ya Rayon Sports wabonaga yashyize igitutu kuri Gasogi United, ariko ntiyabasha kureba mu izamu na gato.

Mugiye Gasogi United yaje kuyiryana amavubi ndetse ibona amahirwe akomeye nk’umupira wa Kabanda Serge wakubise igiti cy’izamu ndetse n’imipira 2 ya Lesere Cedric umunyezamu Bonheur wa Rayon Sports akayikuramo.

Ab’inyuma ku ruhande rwa Rayon Sports wabonaga barimo gusa n’abahuzagurika, Gasogi United yaje kubyungukiramo maze ku munota wa 30 w’igice cya mbere, Kabanda Serge atsindira Gasogi United igitego cya mbere ku mupira yari ahawe na Nkubana Marc Govin, maze bajya kuruhuka ari 1-0.

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka 3, Paul Gomis, Kalisa Rashid na Nsabimana Aimable bavuyemo hinjiramo Alysene Camara, Heritier Nzinga Luvumbu na Mitima Isaac.

Izi mpinduka ntacyo zafashije iyi kipe kuko n’ubundi Gasogi United yakomeje kubotsa igitutu ndetse ku munota wa 56 ibona igitego ariko umusifuzi asifura ko Mugisha Joseph yarayemo.

Ntibyatinze, Gasogi United ku burangare bw’ubwugarizi bwa Rayon Sports, Kabanda Serge yatsindiye Gasogi United igitego cya kabiri. Rayon Sports yashatse uko yishyura ibi bitego maze ku munota wa 4 w’inyongera Luvumbu atsindira Rayon Sports kuri kufura, nuko umukino warangiye ari ibitego 2 bya Gasogi United kuri 1 cya Rayon Sports.

Abafana ba Rayon Sports nk’ikipe isanzwe igira abakunzi benshi bari babukereye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *