Prince Kid n’umugore we, Bandikiwe ibaruwa yiswe “iy’Amaraso n’amarira” irimo ubutumwa buteye ubwoba.

Amakuru Imyidagaduro Ubutabera Utuntu n'Utundi

Umunyamakuru akaba n’umusizi, Yves Nkuyemurujye Yandikiye ISHIMWE Dieudonne uzwi nka Prince Kid n’umugore we ibaruwa yise “Ibaruwa y’Amaraso n’Amarira” ikubiye ubutumwa buteye ubwoba.

Iyi baruwa igaruka kandi ikibanda cyane ku nkuru yose ya Prince Kid, Aho atangamo inama zuje ubuhanga ndetse akanasaba ubwiyunge hagati ya Prince Kid na Miss Mutesi Jolly, Yves yanditse asaba Prince Kid kwita cyane ku mugore we Iradukunda Elsa, utarigeze ahwema kumwereka urukundo mu ruhame ndetse ko akanya kose yahitamo kumwitangira.

Akomeza kandi asaba Kid kwegera Mutesi Jolly bivugwa ko ariwe watumye afungwa bakaganira bityo bagafatanya gucoca amasinde bafitanye, Ibi kandi bigiye hanze nyuma yuko Me Nyembo Emelyne wunganiraga Ishimwe Dieudonne {Prince Kid} mu bijyanye n’amategeko yavuze ko kugeza ubu batarajuririra icyemezo cy’urukiko rwakatiye Kid igihano cy’igifungo cy’imyaka 5 ndetse n’ihazabu ya Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’U Rwanda.

Kuwa 13 Ukwakira 2023, Nibwo umucamanza mu rukiko rukuru yahamije Uwitwa Prince Kid icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse nicyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina ndetse Prince Kid ahita akatirwa igifungo cy’imyaka itanu.

Kugeza ubu ukwezi kose kurirenze, isoma ry’uru rubanza ribaye bisobanuye ko iminsi 30 yo kujuririra Prince Kid yari afite imaze kurangira. Mu kiganiro Me Nyembo Emelyne wunganira Prince Kid mu mategeko yagiranye n’itangazamakuru, Yavuze ko we n’umunyamategeko atigeze ajurira kuko kugeza uyu munsi umukiriya we atari yamusaba ubwo bwunganizi kuri iyi ngingo.

Yagize Ati “Njye ndi umwunganizi w’Umukiriya wanjye, Nkora ibyo ansabye. Kuva urubanza rwasomwa kugeza uyu munsi ntabwo aranyegera ngo ambwire ibyo kujurira, Cyeretse abaye yarajuriye ku giti cye, Njye ntabwo mfite ubushobozi bwo kumuhagararira mu mategeko, Ahubwo mwunganira iyo anyiyambaje kandi ntarabikora.”

Nubwo ariko yahamwe n’ibyaha bigera kuri bibiri, Prince Kid yagizwe umwere ku cyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano Mpuzabitsina yari yashinjijwe n’uwahawe kode ya VBF wamushinjaga kumuhamagara mu ijoro amusaba kuryamana nawe, Undi akamuhakanira.

Mu isomwa ry’urubanza, umucamanza yavuze ko icyemezo cy’urukiko cyari igihano cy’igifungo cy’imyaka 16, Icyakora ngo bitewe n’uko ari ubwa mbere Prince Kid yari akurikiranweho n’inkiko rwamugabanyirije igihano maze rumukatira imyaka itanu n’ihazabu ya miriyoni eshanu z’amafaranga y’U Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *