Polisi y’u Rwanda yibarutse ikigo gishya cy’Ikoranabuhanga gikoresha ibizamini byo gutwara ibinyabiziga.

Amakuru Ikoranabuhanga Umutekano

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Ibizamini n’Impushya zo gutwara ibinyabiziga, mu minsi iri imbere irafungura Ikigo gishinzwe gukoresha ibizamini byo gitwara ibinyabiziga, hifashishijwe Ikoranabuhanga.

Ku wa Gatatu tariki 13 Werurwe 2024, Polisi yerekanye inyubako n’ibibuga bikorerwaho ibizamini by’impushya z’agateganyo n’iza burundu, ndetse n’ikoranabuhanga rizifashishwa.

Ntabwo haramenyekana igihe iki kigo kizatangira gukoresha ibizamini ndetse n’igiciro ababikora bazajya bishyura, ariko icyo giciro ngo kizaba kiri hasi y’igisanzwe gisabwa n’abafite amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga, nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga.

Nk’uko bisanzwe, uwiyandikisha kuzakora ikizamini azajya ku Irembo asabe kuzakorera ku Kigo cya Polisi i Busanza(kuko nigitangira gukora kizagaragara mu ikoranabuhanga), anamenyeshwe umunsi n’isaha azakoreraho icyo kizamini.

Polisi ivuga ko iyo umunsi wageze, umukandida ajya i Busanza akakirwa neza n’abamuyobora aho akorera, bakamusaba indangamuntu akibona muri mudasobwa ko yamaze kwitegurwa gukora ikizamini.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko nta muntu uzajya ubanza kujya kwitoreza ku modoka no ku bibuga byayo mu Busanza, ariko ko ugiye gukora ikizamini abanza kwerekwa inzira yose aza kunyuramo afashijwe n’ibirango bimwereka icyerekezo.

ACP Rutikanga, Ati “Birashoboka ko yaba ari andi mahirwe ku bikorera, bashobora kubaka ikibuga nk’iki abantu bakacyigiraho bakaza gukorera ibizamini ahangaha.”

ACP Rutikanga avuga ko nta bandi bantu bazajya bemererwa kwinjira mu kibuga gikorerwamo ibizamini byo gutwara ibinyabiziga, atari umuntu ugiye gushaka iyo serivisi, kandi na we akaba atemerewe gushungera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *