Polisi ya Nigeria iri gukurikirana Davido, nyuma y’uko Tiwa Savage amureze kumutera ubwoba no kumushyiraho ibikangisho.

Amakuru Imyidagaduro Mu mahanga.

Nyuma y’uko Tiwa Savage wahoze ari inshuti magara na Davido, amureze kumutera ubwoba no kumushyiraho ibikangisho, Polisi ya Nigeria ikomeje gukora iperereza ryimbitse ku muhanzi Davido ngo barebe koko niba ibyo ashinjwa na Tiwa Savage ari ukuri.

Umwiryane n’amakimbirane hagati y’ibi byamamare bivugwa ko yatangiye tariki 23 Ukuboza 2023, nyuma y’uko umuhanzikazi Tiwa Savage, yashyize hanze ifoto kuri Instagram ari kumwe n’umwe mu bagore babyaranye na Davido.

Ikirego Tiwa Savage yahaye polisi cyatangajwe n’ibinyamakuru byinshi byo muri Nigeria, Tiwa Savage, avuga ko Davido yarakajwe n’iyo foto, akavuga ko ari ubushotoranyi kuri we.

Tiwa Savage avuga ko Davido yamusubije, avuga amagambo ateye isoni, y’ubugome kandi y’ibitutsi Kuri we. Ashinja kandi Davido kohereza abantu kumuburira ngo yitonde i Lagos, ibyo Tiwa Savage abona nko kusagarira ubuzima bwe, no kwibasira ubuzima bwite bwe.

Nyuma y’icyo kirego, umuhanzi Davido ntacyo arasubiza kuri ibi birego bya Tiwa Savage. Ikindi kandi nyuma y’ibyo, nta wongeye gukurikirana undi kurukuta rwa Instagram.

Benjamin Hundeyin,  umuvugizi wa polisi ya Lagos, yemereye ikinyamakuru Punch News ko bakiriye ikirego cya Tiwa Savage, kandi ko batangiye iperereza ryimbitse kuri Davido.

Yagize ati “Nshobora kukwemerera ko twakiriye ikirego kandi iperereza ryaratangiye.”

Davido na Tiwa Savage bari bazwiho kuba ari inshuti magara mu myaka myinshi, aho n’abana babo, Imade Adeleke na Jamil Balogun bigaga mu ishuri rimwe, kandi kenshi babaga bari kumwe cyane.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Nigeria bivuga ko gushwana kwa Tiwa Savage na Davido kwaba kwaravuye ku bucuti bwa Tiwa Savage na Sophia wabyaranye n’umuhanzi Davido.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *