Platin P agiye gukora igitaramo cy’amateka gishimangira uburambe amaze mu muziki.

Amakuru Imyidagaduro

Nemeye Platin wamamaye nka Platin P Baba nyuma yo gutangira umuziki ku giti cye “Solo Career” avuye mu itsinda ry’ibigwi rya Dream Boyz yateguye igitaramo cyo kwizihiza uburambe bwe muri muzika.

Ni Igitaramo yise “BABA Experience” kigamije kwizihiza uburambe uyu musore amaze mu muziki yikorana adafatanije n’itsinda, Platin P cyangwa BABA azaba yizihiza imyaka itatu ishize atangiye Urugendo rwa muzika ku gite cye “Solo Career” ndetse n’imyaka 14 amaze muri Muzika muri rusange ari mu itsinda ryakanyujijeho rya Dream Boyz.

Iki gitaramo “BABA Experience” kizabera mu ihema rya Camp Kigali kuwa 30 Werurwe 2024 ndetse kikazagaragaramo Abandi bahanzi bakuru muri muzika Nyarwanda biganjemo abo batangiranye ndetse n’Abandi bazatangazwa mu minsi iri imbere.

Nyuma gusohora ifoto yamamaza icyo gitaramo, Platin P yirinze kugira byinshi ahita agitangazaho cyane ko hakiri Iminsi gusa akavuga ko nubundi bidatinze aza gutangaza andi makuru yerekeranye nacyo.

Platin yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka “Shumureta, Atansiyo, Velonika ndetse n’Izindi yafatanijemo na mugenzi we TMC mu itsinda rya Dream Boyz nka “Magorwa, Impfabusa, Isano, Wanizugua, Iteka n’iteka n’Izindi nyinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *