Nyuma y’iminsi itari myinshi humvikana umwuka utari mwiza hagati y’u Burundi n’u Rwanda, Evaliste Ndayishimiye Perezida w’u Burundi, yaciye amarenga yo kongera gufunga imipaka ibahuza n’u Rwanda.
Perezida Evariste Ndayishimiye mw’ijambo rye risoza umwaka wa 2023, yagejeje ku Barundi, yashiNJIJE u Rwanda gufasha umutwe wa RED-Tabara urwanya leta y’u Burundi. Aya magambo yatangajwe nyuma y’igitero cyo muri zone ya Gatumba hafi y’umupaka wa Vugiza,uhana imbibi n’icyo gihugu na DR Congo, gikozwe na RED Tabara.
U Burundi bushinja u Rwada guha ubuhungiro abagize uruhare mu bagerageje gukora Coup d’Etat muri 2015, no gufasha mutwe wa RED Tabara wakoze igitero cyaguyemo Abarundi basaga 20 .
Perezida Evaliste Ndayishimiye yavuze ko ibiganiro byose bagiranye n’abayobozi b’u Rwanda ngo rubahe abakoze ibyaha muri 2015, ku bagerageje guhirika ubutegetsi ngo u Rwanda rwanze kubatanga ku bushake.
Ndayishimiye yavuze ko u Burundi bwagerageje kongera kuzahura umubano ngo ariko nta musaruro byigeze bitznga.
Evaliste Ndayishimiye yagize ati “Ahacu ntacyo tutari twakoze kugira ngo turebe ko umubano mubi hagati y’u Rwanda n’Uburundi washira. N’amahanga yaradushimiye igihe twafataga icyemezo cyo gufungura umupaka hagati y’ibihugu byombi kugira ngo abenegihugu ku mpande zose babashe kongera kugenderanira.”
Yakomeje avuga ko bibuka akanyamuneza Abanyarwanda bagize bongeye kubona ikiyaga cya Tangayika, bongeye kubona umukeke n’indagara, none ngo ibyo byose u Rwanda rwemeye ko bisubira ibubisi.
Evaliste Ndayishimiye yavuze ko bagiye gufata icyemezo gikomeye ku Rwanda gishobora gusiga imipaka ihuza ibi bihugu byombi yongeye gufunga.
Ati “Icyo twiyemeje ni uko tugiye gufata icyemezo cyose kugira ngo abana b’u Burundi ntibasubire kwicwa n’ibyo birara. Dusabye Abarundi kuba maso kuko umutwe w’iterabwoba uhawe intebe by’ukuri mu gihugu cy’u Rwanda.”
Perezida Evaliste Ndayishimiye yasoje avuga ko bagiye gutabaza amahanga kugira ngo, Abarundi bifuza bari mu Rwanda, baze bacirwe urubanza mu Burundi kandi ngo nibidakorwa ngo bazaba barema urwango hagati y’abaturage b’ibihugu byombi kandi nta ruhare bakabigizemo.