Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele, yemeje ko iyi kipe ifite ihurizo ry’uburyo izongerera amasezerano umubare munini w’abakinnyi barimo gusoza ndetse n’uko izagura abandi kuko ari benshi cyane.
Ikipe ya Rayon Sports iri mu makipe afite abakinnyi benshi bari ku mpera z’amasezerano yabo, ikaba isabwa amafaranga atari make yo kugura abakinnyi no kuba yakongerera amasezerano abagiye gusoza.
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko ubuzima bwose ari ihurizo. Rero iri hurizo bafite bakaba bagomba kurishakira igisubizo.
Ati “Ubuzima bwose busanzwe ni ihurizo, n’abo tubazana byari ihurizo n’ubu kuzashaka abandi ni ihurizo, icyangombwa ni uko iryo hurizo turishakira igisubizo.”
Fidele yakomeje avuga ko amakipe yo mu Rwanda atarihaza ngo agire amarerero afatika ku buryo yajya agaburira ikipe nkuru bityo ko bagomba kugura abakinnyi.
Ati “n’ubu tuzabagura kuko ni cyo gisubizo gihari, hari abo tuzongerera amasezerano, hari nabo tuzagura bashya kugira ngo tugire ikipe umwaka utaha izakina shampiyona, izakina igikombe cy’Amohoro ndetse n’amarushanwa Nyafurika nituramuka tugiyeyo.”
Yanavuze ko iyi kipe mu bakinnyi izongeramo harimo abakinnyi batatu bashobora kuzava mu irerero ryayo ry’i Nyanza, gusa ngo intego ni ukureba uburyo mu myaka 4 cyangwa 5 iri imbere ikipe yazaba itunzwe n’abakinnyi yirereye itajya ku isiko cyane, ariko kuri ubu bagomba kubagura ntaho babikwepera.
Rayon Sports ifite umukoro utoroshye aho abakinnyi bayo 15 bageze ku mpera z’amasezerano yabo, bagomba kubaganiriza bakagira abo bongerera amasezerano, abandi bakabarekura ahubwo bakajya gushaka abazabasimbura.