Perezida wa Isiraheli nawe yageze mu Rwanda mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi

Amakuru Kwibuka Rwanda

Ku cyumweru, tariki ya 7 Mata, Perezida Isaac Hergoz wa Isiraheli, yageze mu Rwanda yitabira umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali mu masaha ya mu gitondo kugira ngo yifatanye n’abandi banyacyubahiro mu gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Gisozi, aho Perezida Paul Kagame aracana ‘Urumuri rwo kwibuka’

Uru rumuri rukaba ruzamara iminsi 100 iri imbere, mu rwego rwo kwibuka abantu barenga miliyoni bapfuye kuva muri Mata kugeza muri Nyakanga 1994.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rurimo imibiri y’abantu barenga 250.000, ariko kandi abazize Jenoside bose bashyinguwe mu cyubahiro mu nzibutso zitandukanye mu gihugu hose.
Abandi Bakuru b’ibihugu bari mu Rwanda bitabiriye uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 barimo Perezida wa Repubulika ya Ceki, Petr Pavel, Perezida Andry Rajoelina wa Madagasikari, Minisitiri w’intebe wa Etiyopiya, Abiy Ahmed, na Perezida wa Mauritan, Mohamed Ould Ghazouani.

Kimwe na Perezida wa Sudani y’Amajyepfo, Salva Kiir, akaba n’umuyobozi w’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba, Bill Clinton wahoze ari Perezida w’Amerika, Perezida wa Repubulika ya Kongo (Congo-Brazzaville), Denis Sassou N’guesso, Perezida wa Afurika yepfo Cyril Ramaphosa wahageze ku mugoroba wo ku wa gatandatu, na Faustin-Archange Touadéra, Perezida wa Repubulika ya Centrafrique.

Ibikorwa bitandukanye bizakomeza nyuma y’imyaka ine bihagaritswe bitewe n’indwara ya Covid-19. Harimo Urugendo rwo Kwibuka ndetse n’ibindi bitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *