Perezida Tshisekedi Yahuje igenda rya Luvumbu wa Rayon Sports n’ibibazo bya Politiki.

Amakuru Mu mahanga. Politiki

Perezida Tshisekedi yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru cyamaze amasaha agera kuri abiri, ariko ingingo nyamukuru yari u Rwanda, aho yateraga akirizwa na Patrick Muyaya, Minisitiri w’Itumanaho. Yavuze ko u Rwanda rukijijwe n’amabuye y’agaciro hamwe n’ibiribwa rusahura igihugu, ko M23 ari icyitiriro cyarwo, anagera aho avuga ko Luvumbu uherutse gutandukana na Rayon Sports ari intwari.

Ni ikiganiro cyabaye ku mugoroba wo ku wa Kane, ahagana Saa Mbili z’ijoro, Ubusanzwe Muyaya akora ikiganiro inshuro nyinshi n’abanyamakuru, ariko mbere gato y’uko iki gitangira, yanditse kuri Twitter ko ikigiye kuba ari amateka.

80% by’ibyavugiwe muri icyo kiganiro ni u Rwanda, aho nk’ibisanzwe yongeye kumvikanisha ko arirwo ntandaro y’ibibazo byose igihugu cye gihura nacyo, agera n’aho yikoma Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uherutse gusinyana amasezerano narwo, avuga ko yagerageje gukora ibishoboka byose ngo ayitambike.

Yavuze kuri FDLR

Tshisekedi yavuze ko yigeze kwakira abayobozi b’u Rwanda bakamubwira ko FDLR ari umutwe ugizwe n’abantu batarenze ibihumbi bibiri, ngo ku buryo udashobora guhungabanya umutekano w’igihugu. Ngo abo bayobozi bamubwiye ko icyo batinya [icyo u Rwanda rutinya] ari ingengabitekerezo ya Jenoside abo bantu bakwirakwiza ishingiye ku rwango uwo mutwe ufitiye Abatutsi.

Ku bijyanye n’intambara iri kuba mu nkengero za Goma.

Iki kiganiro kibaye mu gihe mu nkengero za Goma mu duce twa Sake, imirwano irimbanyije hagati y’Ingabo za Leta, FARDC n’imitwe bifatanyije bihanganye n’umutwe wa M23, Ni imirwano yatumye inzira zose zavaga mu bindi bice zijya i Goma zifungwa, ku buryo abaturage bakomeje kujya mu ihurizo ari nako FDLR n’abambari bayo batsindwa umunsi ku wundi.

Ati “Ku baturage bakuwe mu byabo n’intambara, ndashaka kubabwira ko igihugu kitabibagiwe, Perezida wa Repubulika ntabwo yabibagiwe, turabatekereza bari mu nshingano zacu z’ibanze.”

Tshisekedi yavuze ko n’ikimenyimenyi, leta iherutse kwemeza miliyari y’amafaranga ya Congo agamije kubafasha. Yavuze ko icy’ibanze ari uko basubira mu byabo, nubwo uyu munsi bikigoranye kuko ibice byabo birimo intambara.

Yavuze ko ikigambiriwe muri Congo, ari amahoro arambye, ari nayo mpamvu hashowe miliyari nyinshi z’amadolari mu kubaka igisirikare gishobora kubigiramo uruhare. Ati “Ntabwo birarangira, turacyakomeza.” Ati “Tugomba kugira igisirikare gikomeye kigomba guca intege abantu nka Paul Kagame uyu munsi kikababuza kuza gukinira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Iyo ni inshingano ya mbere, ni yo mpamvu ari ingenzi gufata igihe cya ngombwa.”

Yavuze ko u Rwanda rwakijijwe n’amabuye y’agaciro y’Igihugu cye.

Tshisekedi yavuze ko ari ngombwa ko mu gihugu cye abaturage baganira, bakava mu bintu byose by’amacakubiri kuko ngo aribyo u Rwanda ruheraho rwiba amabuye y’agaciro.

Ati “Ni yo mpamvu ubwo bwumvikane buke hagati y’amoko butuma u Rwanda rubona urwitwazo rwo guhungabanya Congo, rugakomeza kwiba umutungo kamere wacu kuko iyo ni yo .gahunda. U Rwanda uyu munsi rwubatswe n’umutungo wacu, nta soni zo kubivuga, ni ukuri. Rwubatswe n’umutungo wibwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Wazalendo ni intwari.

Wazalendo, ni umutwe ugizwe n’abarwanyi usanga bavuye mu mitwe yitwaje intwaro itandukanye, biyunze kuri leta muri uru rugamba ihanganyemo na FDLR Tshisekedi we yavuze ko ari intwari. Ati “ Wazalendo ni abarwanyi b’intwari mu buryo budashidikanywaho igihugu kidashobora kwibagirwa kuko abo bantu bafashe intwaro kugira ngo barwanye abantu baduteye.

Muri make rero, Wazalendo ni abantu bo guha icyubahiro gusa ikibabaje ni uko kimwe no mu zindi nzego zose, usanga harimo abantu bafite umutima mubi, bagibwa mu matwi hanyuma bakagaragaza ko intego ya Wazalendo ari ukwica abaturage. Ntabwo aribyo, bagamije kurinda igihugu cyabo kandi bafite ishingiro, kandi ndabashyigikiye.”

Yongeye gusabira u Rwanda ibihano.

Tshisekedi yavuze ko yabwiye abantu bose baganira ku kibazo cy’umutekano muke muri Kivu y’Amajyaruguru, ko Congo izanyurwa ari uko u Rwanda rufatiwe ibihano. Ati “Ni nk’uko ibyo u Burusiya bwakoze, bwahawe ibihano bitagira ingano.”

Yavuze ko Akanama k’Umutekano ka Loni kagomba gufatira ibihano u Rwanda nk’uko byagenze ku Burusiya. Ati “Kubera iki mu buryo bumeze kimwe n’ibyabaye hagati y’u Burusiya na Ukraine, kubera iki kuri twe nta gihano na kimwe?”

Yavuze ku masezerano ya EU n’u Rwanda.

Tshisekedi yongeye kugaruka ku masezerano u Rwanda ruherutse gusinyana na Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi agamije guteza imbere urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, avuga ko igihugu cye cyayamaganye cyivuye inyuma.

Ati “Tugerageza kuganira nabo tukababwira tuti muze muganire na nyir’umutungo aho kuganira n’umujura. Kuko ubundi ni ibintu byamaganwa, iyo uguze ikintu cyibwe, nawe uba uri umujura.”

“Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndatekereza ko udashobora gukina uwo mukino […] nahuye na ba Ambasaderi bo mu bihugu byo muri EU hano mbaha ubutumwa, ndababwira nti twakoze ibishoboka byose ngo twitambike ariya masezerano kandi igihugu cyacu ntigishyigikiye ibiri kuba.”

Yavuze ko igihugu cye kitazahagararira aho, ahubwo ko kizakoresha inzira za dipolomasi n’iz’ubutabera, kugira ngo “ayo masezerano yasinywe aseswe”. Yavuze ko ibyo EU iri gukora, ari ugushyigikira umujura kandi ko bibangamye mu karere.

Mu 2013, RDC yateshejwe agaciro.

Tshisekedi yavuze ko amasezerano yasinyiwe muri Uganda mu 2013 ku kibazo cya M23, atesha agaciro igihugu cye bityo ko adashaka ko ibintu nk’ibyo byazongera kubaho ukundi.

Ni amasezerano yasinywe ku wa 12 Ukuboza 2013 yari agamije guhagarika intambara yari imaze iminsi mu Burasirazuba bwa Congo. Mu ngingo zari ziyarimo, harimo ko M23 igomba kuba umutwe wa politiki aho kuba uwa gisirikare, abarwanyi bawo bagahabwa imbabazi na RDC hanyuma bagashyirwa mu ngabo z’igihugu, hakabaho gahunda y’ubwiyunge mu gihugu n’ibindi.

Ati “Sinzi niba mwarabonye ariya masezerano yasinywe mu 2013 i Kampala hamwe na M23. Ni igisebo, nicyo ndi kuvuga. M23 ni ikintu kiri mu kirere, bafashe abantu b’Abanye-Congo batazi ibyo aribyo, babashyira imbere, barababwira bati muvuge i Lingala, babaha amazina y’Abanye-Congo kugira ngo bavuge ngo, urabona, ni bagenzi banyu. Ariko ikiri inyuma ni u Rwanda, ni RDF.”

Yavuze ko adashobora kugirana ibiganiro na bito na M23 ndetse ko yanabibwiye umuhuza muri iki kibazo, Perezida wa Angola.

Ati “M23 ntabwo ari Abanye-Congo”.

Yavuze ko iby’uko yaba yaratumiye M23 ikajya i Kinshasa mu 2019 mu biganiro, atari ukuri ahubwo ko ngo Minisitiri w’Umutekano ariwe wazanye icyo gitekerezo kandi ko ubwo yakimenyaga yacyamaganye.

Yabajijwe ku magambo yavuze yo gutera u Rwanda

Ubwo yiyamazaga, Tshisekedi yavuze ko natorwa azakoranya Inteko Ishinga Amategeko, akayisaba uburenganzira kugira ngo atere u Rwanda, akureho ubutegetsi bwarwo ngo kuko bubangamiye igihugu cye.

Ati “Uko ibintu bihagaze ubu, nababwira ko nkurikirana ibiri kuba, ntabwo binyemerera gushyira mu bikorwa ibyo navuze, atari uko ntabishoboye cyangwa se ntabishaka, ahubwo kuko gusa hari gahunda zerekana ko gukurikira inzira y’amahoro ari imyitwarire irimo ubushishozi n’ubwenge kurusha kujya mu ntambara.”

“Ubu urugero hari gahunda y’ubuhuza ya Perezida João Lourenço, nanababwira ko ku wa Kabiri utaha nzaba uwa mbere ujya kumureba mbere y’uko anakira Perezida w’u Rwanda, hari gahunda za Perezida w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Salva Kiir […] hari ibikorwa birangajwe imbere na Amerika”.

Yakomeje agira ati “Ntabwo iteka izo ngufu ziba zishyirwamo zigaragara ariko zifite ingufu mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Njye icyo nshyize imbere, ni amahoro, nshaka amahoro arambye ku gihugu cyanjye n’abaturage banjye. Ku bw’ibyo, nshobora kwirengagiza ibindimo kuko nshaka guha amahirwe amahoro”.

Yavuze ko biramutse bibaye ngombwa ko hitabazwa intambara kugira ngo amahoro aboneke, yiteguye urwo rugamba n’ejo. Ati “Ibyo nta kibazo”.

Yavuze kuri Luvumbu wahoze muri Rayon Sports

Héritier Luvumbu wakiniraga Rayon Sports, yatandukanye nayo nyuma y’uko yatsinze igitego ariko mu kucyishimira agapfuka ku munwa ajya kwifotoza imbere y’abanyamakuru bari ku kibuga.

Uku gupfuka ku munwa ni igikorwa cya politiki kimaze iminsi gikorwa n’Abanye-Congo hirya no hino mu rwego rwo kuyobya uburari ku bwicanyi nyakuri buri gukorerwa abavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa Congo nk’uko byemejwe n’Umuryango w’Abibumbye.

Bivugwa ko Luvumbu yari yemerewe indonke kugira ngo akore icyo gikorwa. Yaje guhanwa amezi atandatu adakina, bituma Rayon Sports itandukana nawe.

Tshisekedi yavuze ibyakozwe na Luvumbu ari ubutwari. Ubwo yasubiraga i Kinshasa. Yakiriwe na Minisitiri wa Siporo n’Imyidagaduro muri RDC, François Claude Kabulo Mwana Kabulo, ku kibuga cy’indege cya N’djili.

At ”Nashakaga kumwakira mbere y’uko njya i Addis Ababa ariko ntabwo byakunze, narabikurikiranye ubwo yazaga, Minisitiri wa Siporo ari ku kibuga cy’indege, yarampamagaye, naramuvugishije, ndamushimira, musezeranya ko nzamwakira, nkamuha icyubahiro mu izina ry’igihugu, ibyo arabizi.”

“Nahamagaye Perezida wa AS Vita Club, inshuti yanjye Amadou Diaby, umuvandimwe wanjye, ndamubwira nti Perezida, ntabwo nshaka gutekereza, niba bisaba ko nishyura ndishyura, niba bisaba ko igihugu cyishyura, nta kibazo ariko uwo musore wabaye umusirikare w’agaciro w’igihugu, ukwiriye kumwakira muri AS Vita Club.”

“Ntabwo nzi niba umubare w’abakinnyi bawe wuzuye cyangwa se utuzuye, ariko ugomba kumufasha. Arambwira ati Perezida, [Luvumbu] yahoze muri AS Vita Club kandi namaze gufata umwanzuro, ko nzamufata. Muri make, ibijyanye no kuba yabona akazi, nta kibazo, afite akazi.”

Tshisekedi yavuze ko mu minsi ya vuba azakira Luvumbu, akamuha ishimwe rimugenewe mu izina ry’igihugu.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *