Perezida Paul Kagame yayoboye Inama ya mbere y’Abaminisitiri muri 2024 yafatiwemo ibyemezo bitandukanye.

Amakuru Imibereho myiza. Politiki

Perezida Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024 yafatiwemo ibyemezo bitandukanye, ikaba ari nayo nama ya mbere yo muri uyu mwaka wa 2024

Iyi nama y’Abaminisitiri ibaye nyuma y’umunsi umwe hasojwe Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, yabaye kuva tariki 23 kugeza tariki 24 Mutarama 2024,

Iyi nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kane iyobowe na Perezida Paul Kagame yasize Emmanuel Bugingo asabiwe kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia, James Ngango asabirwa kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi mu gihe Bob Gakire yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri MINALOC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *