Perezida Paul Kagame yasubije ikibazo yabajijwe, Niba koko ari mu bakandida bujuje ibisabwa.

Amakuru Politiki Rwanda

Perezida Kagame yavuze ko mu gihe cy’amatora, abaturage ari bo bemeza niba umukandida ari we wujuje ibikenewe ku cyo bamutorera, bityo ko na we bazabigaragaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri uyu mwaka wa 2024.

Perezida Paul Kagame ibi yabitangarije mu kiganiro yatangiye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gashyantare 2024, mw’ihuriro ry’abagize za Guverinoma ku Isi rizwi nka ‘World Governments Summit.’

Ni mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’Umunyamakuru wa CNN, Eleni Giokos cyagarutse ku ngingo zinyuranye zirebana n’imiyoborere y’u Rwanda, amasomo rwakuye mu mateka ashaririye rwanyuzemo, ndetse n’icyo Umukuru w’u Rwanda abona Isi ikwiye kurwigiraho.

Ubwo iki kiganiro cyarimo gihumuza, umunyamakuru Eleni Giokos yagarutse ku biherutse gutangazwa na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden wifuza manda ya kabiri, wavuze ko ari we mukandida ushoboye kurusha abandi bifuza kuyobora iki gihugu.

Uyu munyamakuru yagize ati “Mu Rwanda hateganyijwe amatora muri uyu mwaka, na we urahamya ko ari wowe mukandida wujuje ibikenewe kurusha abandi kuri izo nshingano?”

Perezida Kagame yasubije agira ati “Ubundi amatora, ni ah’abaturage kwemeza niba umuntu bari gutora ari we wujuje ibisabwa ku nshingano bamutoreye. Ubwo rero tuzareba.”

Umukuru w’u Rwanda yakomeje avuga ko ibyo umuntu yakoze na byo byagira uruhare mu mahitamo y’abaturage, ariko ko byose bizagaragazwa n’Abanyarwanda mu gihe cy’amatora.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe kuba tariki 14 Nyakanga 2024, akaba yarahujwe n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko, ari na bwo bwa mbere azaba abaye yahurijwe hamwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *