Perezida Kagame yirukanye bamwe mu Basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda.

Amakuru Politiki Rwanda

Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yirukanye abasirikare bakuru mu ngobo z’u Rwanda, abandi bagera mu 195 amasezerano yabo araseswa.

Iri tangazo ryashyizwe hanze n’Igisirikare cy’u Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kanama 2024, rivuga ko Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yatanze uburenganzira bwo kwirukana no gusesa amasezerano y’abandi basirikare 195 bafite amapeti atandukanye.

Mu basirikare bahagaritswe harimo, Gen Major Martin Nzaramba, Col Dr Etienne Uwimana n’abandi ba Ofisiye 19. Muri iri tangazo ryasohowe n’igisirikare cy’u Rwanda ntabwo higeze hatangazwa impamvu aba basirikare bakuru birukanywe, n’amasezerano ya bamwe agaseswa..

Amwe mu mategeko ya RDF agenga ingabo z’u Rwanda avuga ko umuntu wese ukora ibikorwa bitesha agaciro umwuga wa gisirikare birimo ubusinzi bukabije gukoresha ibiyobyabwenge, ubujura n’ibindi, yirukanwa mu ngabo z’u Rwanda.

Izindi mpamvu zatuma umusirikare yirukanwa mu gisirikare harimo amakosa akomeye ajyanye no kuba atarubahirije indangagaciro za gisirikare.

Harimo nko kutarangwa n’indangagaciro ziranga Ingabo z’u Rwanda zirimo kuba umuntu agomba kubaha inzego za gisirikare. Umusirikare wagaragayeho ruswa cyangwa amacakubiri, amatiku, kurema uduce n’ibindi na we aba ashobora kwirukanwa.

Gusesa amasezerano mu gisirikare bibaho iyo umukoresha abonye ko nta mpamvu yakomeza kuyubahiriza cyane cyane biturutse ku myitwarire y’umukozi.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *