Perezida Kagame yakiriye Itsinda ry’Abanyeshuri biga ubucuruzi muri Kaminuza ya Stanford n’abarimu babo.

Amakuru Ubucuruzi Uburezi

Itsinda ry’Abanyeshuri biga ubucuruzi muri Kaminuza ya Stanford n’abarimu babo bakiriwe n’umukuru w’Igihugu mu Rwanda, Aho baje mu ruzinduko batangiye kuri uyu wa kabiri.

Perezida Paul Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu bigisha mu Ishuri ry’Ubucuruzi muri Kaminuza ya Stanford yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bari mu Rwanda mu rugendo rugamije kureba iterambere ryarwo ndetse n’iry’imijyi idaheza mu Kinyejana cya 21.

Iri tsinda ririmo kwibanda ku iterambere ry’imijyi yo muri Afurika y’Iburasirazuba, bakaba baherekejwe na Benoît Monin, Umujyanama w’iri shami, akaba n’Umwarimu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *