Perezida Kagame yakiriye Gen Mohamed Hamdan Dagalo, uyobora umutwe wa RSF wo muri Sudani bagirana ibiganiro.

Amakuru Mu mahanga. Politiki Umutekano

Amakuru aturuka muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda avuga ko Jenerali yahuye na Perezida Kagame kuri uyu wa 5 Mutarama 2024 i Kigali.

Umuyobozi wa RSF, uri mu ruzinduko mu karere k’ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba, yasobanuriye Perezida Kagame ibijyanye na politiki n’umutekano muri Sudani ndetse na gahunda z’amahoro zikomerejeyo. Perezida Paul Kagame yemeye inkunga y’u Rwanda ku bikorwa by’amahoro n’ibiganiro bikomeje, kugira ngo intambara hagati ya SAF na RSF irangire vuba.

Perezida Kagame yashimangiye ko hakenewe igisubizo cya politiki kugira ngo abaturage ba Sudani bave mu bubabare, Ku rubuga rwe rwa twitter, Jenerali Dagalo yatangaje ko yishimiye kubonana na perezida Kagame, Yagize Ati: “Uyu munsi, nishimiye kubonana na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, mu rwego rwo guhura kwacu n’abayobozi benshi b’ibihugu bya kivandimwe kandi by’inshuti.

Naganiriye na nyakubahwa ku bihe bidasanzwe, Sudani inyuramo kubera intambara n’ingaruka mbi zayivuyemo byikubye kabiri ndetse n’imibabaro y’abaturage bacu ”.

Yakomeje agira ati: “Nahaye nyakubahwa Paul Kagame ibisobanuro birambuye ku bijyanye n’uko intambara yatangiye kuwa 15 Mata, yatwitse abayobozi b’ubutegetsi bwahozeho babifashijwemo n’abayoboke babo mu ngabo, hagamijwe guhirika ubutegetsi no gukumira inzira yo guhindura demokarasi yishimiwe n’abaturage ba Sudani.

Nk’uko Jenerali Dagalo abitangaza ngo Perezida Kagame yumvise icyerekezo yahawe n’umushyitsi we, ku bijyanye n’ejo hazaza ha Sudani, harimo guhagarika intambara, kugera ku mutekano uhamye, no kugarura ubutegetsi bwa gisivili bushingiye kuri demokarasi.

Ati: “Turareba twishimiye iki gihugu gikomeye kandi cyageze kuri byinshi, cyabaye intangarugero ku bantu n’ibihugu byinshi byumwihariko byifuza kuva mu ntambara n’amakimbirane biganisha ku nzira y’amahoro n’iterambere,

Yagize Ati: “Dutegereje imbaraga z’u Rwanda, bitewe n’ubunararibonye bwarwo n’ubwenge bw’ubuyobozi bwayo, kugira ngo dufashe abaturage bacu gutsinda iki kibazo no kugarura umutekano n’Amahoro mu gihugu cyacu. ”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *