Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yakiriye muri Village Urugwiro, Intumwa ya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza ishinzwe Ubucuruzi, (Lord Popat).
Uyu mu minisitiri yari kumwe na Komiseri ushinzwe Ubucuruzi hagati y’u Bwongereza na Afurika, John Humphrey.
Perezida Kagame Paul yakiriye aba bayobozi bombi kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mutarama 2024, bakaba bari i Kigali aho bitabiriye inama y’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza (Rwanda-UK Business Forum).
Iyi nama ikaba ihurije hamwe abayobozi mu nzego za Leta ku mpande zombi, harimo abayobora ibigo by’ubucuruzi, abashoramari, inararibonye mu bijyanye na serivisi z’imari n’abandi bakora bisinesi batandukanye.
Muri iyi nama bararebera hamwe uko amahirwe y’ubucuruzi n’ishoramari ku mpande zombi yabyazwa umusaruro bikagirira akamaro abaturage b’ibihugu byombi.
Iyi nama y’ubucuruzi ihuza u Rwanda n’u Bwongereza, ikaba yatangiye kuva ku wa Mbere tariki 29 kugeza tariki 31 Mutarama 2024, ikazabera muri Kigali Convention Centre.
Igihugu cy’u Rwanda kiteze ko iyi nama igomba kuba umwanya wo kumurikira abashoramari, amahirwe mu gushora imari mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibikorwa remezo, inganda, ubukungu butangiza ibidukikije, imari n’ibindi.
Uretse kuba u Rwanda n’Ubwongereza byarashyizeho iyi nama nk’urubuga mu kwagura ubufatanye mu bucuruzi, muri Kamena 2023, Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yamuritse amasezerano y’ubufatanye yiswe Developing Countries Trading Scheme (DCTS) agamije korohereza abifuza gushora imari mu Bwongereza nyuma y’uko iki gihugu cyikuye mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Aya masezerano akaba azatuma abashoramari n’abacuruzi baturutse mu Rwanda babasha kubona amakuru ajyanye n’ahari amahirwe y’aho bashora imari ndetse n’uburyo ibyo bakora byagera ku isoko ry’u Bwongereza ku mugabane w’Uburayi.
Uyu mu minisitiri wo mu Bwongereza, yari kumwe na Komiseri ushinzwe Ubucuruzi hagati y’u Bwongereza na Afurika, John Humphrey.