Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bacanye urumuri rw’icyizere, mu gutangiza icyumweru cyo Kwibuka30.

Amakuru Amateka Kwibuka

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, itariki 7 Mata 2024, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi hatangirijwe icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame nibo batangije icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, bacana urumuri rw’icyizere ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Nkuko n’ubusanzwe tariki ya 7 Mata ari umunsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Amabendera yose ari ku butaka bw’u Rwanda yaba ay’u Rwanda ndetse n’agaragaza imiryango n’ibihugu by’amahanga yururukijwe kugeza hagati, mu rwego kwifatanya n’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu gihugu hose hatangizwa icyumweru cyo kwibuka ndetse hagacanwa urumuri rw’icyizere, Uyu muhango wo gucana urumuri rw’icyizere nk’uko bisanzwe wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri Gisozi ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe mu Turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Urumuri rucanwa mu gutangiza icyumweru cyo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, rusobanura ko u Rwanda rufite icyizere cyo gukomeza kubaho mu myaka myinshi iri imbere ndetse inzira yo kwiyubaka no gutera imbere igikomeje ntacyayikoma mu nkokora.

Perezida Kagame afatanyije na Madamu Jeannette Kagame bacanye urumuri rw’icyizere rukomeza kwaka kugeza iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi irangiye.

Iki gikorwa cyabanjirijwe no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, igikorwa cyitabiriwe n’abakuru b’igihugu na za guverinoma batandukanye bari mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *