Perezida Kagame na Kiir Salva wa Sudan y’Epfo baganiriye ku buryo bwo guhosha umwuka mubi muri DRC.

Amakuru Mu mahanga. Politiki

Perezida Wa Sudan y’Epfo uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame ku buryo bwo gushyira iherezo ku bibazo biri muri Congo bisabye uruhare rw’ibihugu bitandukanye bigize umuryango wa Africa y’Uburasirazuba.

Mu biganiro bagiranye kuri uyu wa kane tariki ya 22 Gashyantare 2024, Abakuru b’ibihugu byombi, Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir, basabye ibihugu biwugize kubahiriza inshingano buri kimwe gifite, bahuriza ku kuba kubahiriza imyanzuro y’inama ya Luanda na Nairobi, aribyo byashyira iherezo ku bibazo by’umutekano muke muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ni ibiganiro kandi byitabiriwe n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr Peter Mathuki, Perezida Kagame na Kiir baganiriye ku mwuka uri mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, bagaragaza ko amahoro n’umutekano ari ingenzi kugira ngo imibereho y’abaturage n’ubukungu bitere imbere.

Mu nshingano ibihugu byo muri EAC bifite harimo guharanira imibanire myiza hagati y’ababituye, koroshya urujya n’uruza rw’abaturage no koroshya ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati yabyo.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ubunyamabanga bwa EAC rivuga ko Perezida Kagame na Kiir Basabye ibihugu bigize umuryango kubahiriza inshingano bifite nk’uko bikubiye mu masezerano y’ishingwa ryawo.

Baganiriye ku ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagaragaza ko uburyo bunoze bwayihagarika ari ukubahiriza imyanzuro yafatiwe i Nairobi na Luanda mu 2022, Perezida Kagame na Kiir bagaragaje impungenge z’uko intambara yo muri RDC yakwagukira mu bindi bihugu by’akarere mu gihe hatubahirizwa iyi myanzuro.

Tubabwire ko Perezida Kiir yasoje uruzundiko rw’umunsi umwe mu Rwanda agahita yerekeza i Burundi mbere yo kujya muri RDC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *