Pakisitani yagabye ibitero byo kwihorera muri Irani.

Amakuru Mu mahanga. Politiki Ubuzima Umutekano

Pakisitani yagabye ibitero bya misile byo kwihorera muri Irani, nyuma y’iminsi ibiri Iran irashe ku butaka bwa Pakistan.

Ibi bitero byo kwihorera Pakisitani yagabye ku butaka bwa Irani, byabaye ejo kuwa kane tariki 18 mutarama 2024.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Pakisitani yavuze ko abantu benshi biciwe mu ntara ya Sistan-Baluchistan.

Mu gihe ibitangazamakuru bya leta ya Irani byo bivuga ko abantu icyenda bishwe biturutse kuri ibyo bitera bya Pakistan.

Leta ya Pakistani ikomeza ivuga ko ibitero byayo byibasiye ubwihisho bw’iterabwoba mu ntara ya Irani ya Sistan-Baluchestan. Kandi ko ibyo bitero byakozwe hashingiwe ku iperereza ryizewe ku bikorwa by’iterabwoba, kandi ko ibyihebe byinshi byahasize ubuzima.

Pakistani yongeyeho ko yubaha byimazeyo Irani n’ubusugire bw’akarere, bavuga ko ibitero bagabye bigamije guha gasopo abahungabanya umutekano n’abakora iterabwoba.

Ku wa kabiri wicyi cyumweru tariki 16 mutarama 2024, Pakisitani yari yamaganye byimazeyo igitero cya Irani, cyo kuwa kabiri cyibasiye agace ko mu ntara ya Balochistan ya Pakisitani hafi y’umupaka wa Irani.

Leta ya Irani, yashimangiye ko ibitero byayo byari bigamije guhashyaa Jaish al-Adl, umutwe w’abayisilamu bo mu bwoko bw’Abasuni bagabye ibitero muri Irani, ko atari abenegihugu ba Pakisitani.

None kuri uyu wa kane Pakistani naho yagabye ibitero bya misile byo kwihorera ku butaka bwa Iran.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *