Leta ya Pakisitani yatangaje ko abana babiri aribo byamenyekanye ko bishwe, Naho abandi batatu bakomeretse bihamabaye mu gitero cyagabwe na Irani kuri uyu wa kabiri Tariki ya 16 Mutarama 2024, igihugu cya gatatu cyibasiwe na Tehran muri iki cyumweru.
Nk’uko ibiro ntaramakuru bifitanye isano n’igisirikare cy’iki gihugu bibitangaza, Irani yavuze ko yibasiye ahantu habiri hafitanye isano n’umutwe w’abarwanyi witwa Jaish Al Adl, Pakisitani yise “Igikorwa kitemewe” kandi iburira ko ishobora guteza ingaruka zikomeye no mu minsi iri imbere.
Muri iki cyumweru Irani yibasiye kandi ahandi hantu muri Iraki na Siriya ikomeretse abaturage batari bacye, Irani yavuze ko ibyo bitero irimo gukora byibasiye cyane n’ibikorwa byo kwigaragambya kubera umutekano wacyo. Igitero cya misile Irani yagabye kuri Pakisitani nticyigeze kibaho mu bihe bindi byahise kuko cyari gikarishye cyane kuri uyu wa kabiri, Iyi myigaragambyo kandi yibasiye umudugudu wo mu ntara nini y’amajyepfo y’iburengerazuba bwa Balochistan, uhana imbibi n’ibihugu byombi.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Pakisitani yamaganye cyane icyubahiro gicye cyagaragajwe na Irani cyo kubahuka ikirere cyayo kandi yavuze ko ibyabaye bitemewe na gato, Yongeraho ko bitakabaye bikorwa mu gihe ibihugu byombi byari bisa n’ibifitanye umubano mwiza mu itumanaho n’ikoranabuhanga.
Kuri uyu wa gatatu, Ubushinwa bwasabye Pakisitani na Irani kwerekanana icyubahiro bikirinda kugirana amakimbirane aganisha ku ntarambara, Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga Mao Ning yagize Ati:
“Turahamagarira impande zombi kwirinda no kwiyunga, kwirinda ibikorwa byatuma amakimbirane yiyongera kandi bigaharanira gufatanya no gusenyera umugozi umwe nk’Abaturanyi. Ibi bihugu byombi turabisaba kubungabunga amahoro n’umutekano y’abaturage babyo”. Yongeyeho ko Beijing ibona ibi bihugu byombi nk ‘Abaturanyi ba hafi kandi beza ”.