Nyuma y’urupfu rwe “Pastor Ezra Mpyisi Bible Foundation” yitezweho kuzasigasira ubupfura bwe.

Amakuru Iyobokamana

Mu muhango witabiriwe n’abantu benshi mu ngeri zitandukanye barimo na Bernard Makuza, Pasiteri Antoine Rutayisire, Bishop John Rucyahana, Charles Murigande, Rutangarwamaboko, Abayobozi bo mu Itorero ry’Abadiventisite n’abandi benshi Pastoe Ezra Mpyisi yashyinguwe.

Nyuma yo guherekeza Pastor Ezra Mpyisi, Umuryango we watangije umushinga wo kuzatanga Bibiliya wiswe “Pastor Mpyisi Bible Foundation” uzafasha muri gahunda yari yaratangije mbere y’uko apfa babanye na Pasiteri Mpyisi.

Bibiliya ni imwe mu ntwaro ikomeye, Pasiteri Ezra Mpyisi yakunze kugaragaza ko yifashisha mu buzima bwe ndetse ni nayo mpano ikomeye yatangaga ku muntu uwo ari we wese, atitaye ku kuba yanayigurira. Yakunze gushishikariza abantu gusoma iki gitabo kandi bakagisoma mu buryo bugamije kumva ibirimo atari ugusoma “bunyuguti”.

Mbere y’uko yitaba Imana yari yarakoze urutonde rw’abantu yagendaga aha impano ya Bibiliya ndetse yari yarasabye abana be ko mu gihe yazitaba Imana bazakomeza uwo mushinga wo guha abantu bibiliya. Yari yasabye ko kandi mu gihe cyo gushyingurwa hazakoreshwa indabo nke, ahubwo amafaranga yari gukoreshwa mu kuzigura agatangwa akazagurwamo Bibiliya zazahabwa abitabiriye ibikorwa byo kumuherekeza.

Umuhungu we, Mpyisi Gerald, uhagaraririye umuryango wa Ezra Mpyisi yari yagaragaje ko mbere y’uko yitaba Imana, yari yarabasabye kuzatanga Bibiliya ku bazamuherekeza, Yagaragaje ko gutanga Bibiliya kwa Pasiteri Ezra Mpyisi bifite amateka akomeye bityo ko uwo mushinga se yari yaratangije bazakomeza kuwushyiramo imbaraga nk’umurage bahawe.

Kuri uyu wa 4 Gashyantare 2024, nyuma yo gushyingura Pasiteri Mpyisi, umuryango we washyize mu bikorwa ibyo yari yarasabye ku gutanga Bibiliya ndetse haherwa ku bantu yari yarasize yanditse. Umuryango wa Mpyisi kandi wahise utangaza ko hatangijwe umushinga wiswe “Pastor Mpyisi Bible Foundation” uzakomeza umurage we wo gutanga Bibiliya ku bantu benshi.

Bitewe n’igihe gito, hatanzwe Bibiliya nkeya, zari zarasinywemo na Pasiteri Ezra Mpyisi atarapfa ariko izindi zizakomeza gutangwa binyuze muri Pastor “Mpyisi Bible Foundation” yatangijwe.

Bibiliya zizatangwa zizaba zirimo Cachet ya Pasiteri Ezra Mpyisi, ndetse abagira neza bashaka gukomeza gutanga Bibiliya binyuze muri uwo mushinga bazakomeza kubikora.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *