Nyuma yo gutsinda Sunrise FC, Rayon Sports ikomeje gusatira APR FC.

Amakuru Imikino

Rayon Sports nyuma yo Sunrise FC ibitego 2-0 mu buryo bworoshye, mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona wabereye kuri stade y’Akarere ka Nyagatare, bakunze kwita Goligota, ikomeza gusatira APR FC iri kumwanya wa mbere.

Uyu mukino wabereye i Nyagatare ejo tariki 03 Werurwe 2024, witabiriwe n’abafana benshi barimo aba Rayon Sports, biganjemo abaturutse i Kigali, ukaba wasifuwe na Rulisa Patience hagati mu Kibuga.

Ni umukino watangiye wihuta cyane, aho ku munota wa gatatu Rayon Sports yabonye amahirwe ku mupira mwiza Charles Bbaale yahaye Arsene, wari usigaranye n’umuzamu Didier ntiyabasha gutereka mw’izamu.

Ku munota wa 8, Arsene yikosoye astinda igitego ku mupira mwiza yahawe na Charles Bbaale, biba 1 cya Rayon Sports kubusa bwa Sunrise FC.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira ku munota wa 43’, Kalisa Rashid yazamukanye umupira ari wenyine awuha Arsene Tuguma wari uhagaze ari wenyine, atsinda igitego cya 2 cya Rayon Sports ndetse kikaba icya 2 yari atsinze muri uyu mukino.

Byaje gutuma igice cya mbere kirangira Rayon Sports iyoboye kubitego 2-0.

Mu gice cya kabiri amakipe yaje yiganye cyane cyane ko umutoza Moses wa SunRise FC yakoze impinduka, akuramo Uwambajimana Leo, Shema Frank, na Samson Babuwa yinjiza Mukogotya Robert, Paul Laab na Rukundo Jean Claude, gusa ntibyagira icyo bitanga.

Ku munota wa 60’, Julien Mette wari wizeye instinzi yahise atangira gukora impinduka mu bakinnyi, mu rwego rwo kuruhutsa abarimo Youssef Rharb, Ndekwe Felix, yinjizamo Pascal Iradukunda ndetse na Ganijuru Elie, ariko ntibyagira icyo bitanga. Byaje gutuma yongera gukora impinduka ku munota wa 85’ akuramo Serumogo Ali, Hakim Bugingo na Bballe Charles ashyiramo Paul Gomis, Didier Mucyo na Hadji, gusa ibitego bikomeza kubura, birangira Rayon Sports itsinze Sunrise FC ibitego 2-0.

Tuyisenge Arsene yatsinze ibitego 2, aha icyizere umutoza
Tuyisenge Arsene yatsinze ibitego 2, aha icyizere umutoza
Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Rayon Sports yahise igira amanota 45 ayishyira ku mwanya wa 2.

Umukino ukurikira Rayon Sports FC izakira APR FC kuri Kigali Pele Stadium.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *