Umuhanzi Niyo Bosco yongeye kubona Label imufasha mu guteza imbere inganzo ye, Nyuma y’igihe kitari gito asa naho atacyumvikana neza mu ruhando rwa Muzika nyarwanda nkuko yahoze akibarizwa muri MIE.
Niyo Bosco wagize igihe cyo kwigaragaza cyane mu gihe yabaga muri Label ya MIE {Mulindahabi Irene Entertainment} isanzwe ifasha abandi bahanzi bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bazwi nka “Vestine And Dorcas” ubu yamaze gusinya amasezerano y’imikoranire na Label nshya nyuma y’igihe kinini atandukanye na “MIE”.
Niyo Bosco yasinye amasezerano y’imikoranire na Label yitwa “KIKAC Music” isanzwe ifasha abandi bahanzi bagenzi be barimo Mico The Best ndetse na Bwiza Emerance uri mu bahanzi bahagaze neza mu muziki nyarwanda.
Amakuru mashya agera kuri Umurava.com avuga ko Niyo Bosco ndetse n’ubuyobozi bwa KIKAC Music bamaze kugirana amasezerano y’imikoranire nyuma yuko uyu muhanzi amaze no gusezera muri “MetroAfro” yari amazemo iminsi akoreramo ibikorwa bye bya muzika ariko ntibagire umusaruro bamugezaho.
Jean Claude UHUJIMFURA, Umuyobozi wa KIKAC Music yatangaje ko ibiganiro ku mpande zombi byagenze neza ndetse ko vuba bidatinze abakunzi ba Niyo Bosco bazamenyeshwa gahunda zose zigiye gukurikiraho Yagize Ati “Nibyo rwose twamaze kumvikana kuri buri kimwe, Ariko byinshi ku masezerano yacu nibaza ko atari iki gihe nabitangariza”
Ariko kandi umuntu wa hafi ku muhanzi Niyo Bosco yatubwiye ko uyu muhanzi atigeze anyurwa n’imikoranire ye na Label yabarizwagamo ya “MetroAfro” cyane ko nta n’igikorwa gifatika yigeze ahakorera ngo kibe cyanamugirira akamaro mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Amakuru atandukanye avuga ko kuva Niyo Bosco yasohoka muri “MIE” yanamufashije gushyira izina rye ku rutonde rw’abahanzi bakomeye yagiye yegerwa n’abandi benshi batandukanye bashakaga kugirana nawe imikoranire ariko bikagorana kuko hari byinshi batahuzaga.
Niyo Bosco bivugwa ko afite Album iri bugufi kurangira ku buryo n’ubuyobozi bwa “KIKAC Music” yasinyiye bwemeje ko abakunzi be bagiye kongera kuryoherwa n’ibihangano by’uyu muhanzi bigiye gusohoka mu gihe kiri imbere,
“KIKAC Music” ni Sosiyete imaze kubaka izina hano mu Rwanda cyane cyane mu gikorwa byo gufasha abahanzi cyane ko yatangiranye na Bwiza wari ukiri hasi cyane ikaba imugejeje ku rwego rwiza muri Muzika Nyarwanda, Akaba ari umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda.
Uyu muhanzi Niyo Bosco yamamaye cyane mu ndirimbo nka Ubigenza Ute, Piyapuresha, Urugi, Buriyana, Ishyano ndetse n’izindi nyinshi zatumye akundwa n’abatari bacye. Gusa ku rundi ruhande Uyu muhanzi ndetse na Bwiza bari basanzwe aria bantu bakorana bya hafi cyane ko banafitanye indirimbo yitwa “Monitor” inari kuri Album ya mbere y’umuhanzikazi Bwiza yise “My Dream”
Kugeza ubu abamaze kumenya aya makuru basanzwe bakunda uyu muhanzi ndetse bari basanzwe bakumbuye ibihangano bye bishya baryamiye amajanja biteguye kureba ko hari umusaruro “KIKAC Music” izageza kuri Niyo Bosco usanzwe ari umuhanga mu muziki.