Nyuma yo gupapurwa umukunzi we ubugira kabiri, agahinda kamuteye kwisiga insenda mu maso.

Amakuru Mu mahanga. Ubuzima

Urukundo ruraryoha, ariko harabo rugeraho rukabahindura abasazi ndetse bikaba byabaviramo n’ibibazo bikomeye, nkurupfu, ubumuga, kwiheba n’agahinda gakabije.

Hari inkuru nyinshi zaduciye mu matwi z’abantu bagiye biyambura ubuzima kubera urukundo nubwo usanga babaha urwamenyo ngo ntibyagakwiye.

Muri Nigeria naho hadutse inkuru y’umusore wanshenguwe umutima no gupapurwa umukinzi ubugira kabiri, bimutera gufata umwanzuro ushobora no kumuviramo ubumuga.

Uyu musore yagaragaye yifashe amashusho, yarize cyane, gusa abona ntibihagije ahitamo kwisiga insenda mu maso, ibintu bishobora kumuviramo ubuhumyi.

Muri aya mashusho yanditseho amagambo agira ati “Bitwaje isura nziza bantwarira umukinzi” ashyiraho agatima kamenetse.

Uyu musore yavuze ko ashenguwe no kuba yitemera igiti, abafite amafaranga n”abamurusha ubwiza bagahururana amashoka bakaza kwasa, Kandi ko bimubayeho ubugira kabiri.

Ese koko birakwiye ko umuntu yashyira Ubuzima bwe mukaga kubera urukundo?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *