Umuhanzikazi Ariel Wayz yatangaje ko indirimbo ye na Butera Knowless yamaze gutunganywa igisigaye ari ukuyisohora, anateguza Album ye ya mbere azashyira hanze muri uyu mwaka.
Ibi Ariel Wayz yabigarutseho mu kiganiro Fash Mix cyo kuri Flash TV ubwo yari abajijwe aho umushinga w’indirimbo ye na Butera Knowless ugeze, mu gusubiza yavuze ko indirimbo ye na Knowless yarangiye, yemeza ko ishobora gusohoka igihe icyaricyo cyose.
Yagize ati “Indirimbo irahari, igihe icyaricyo cyose twabatamo.” Ariel Wayz yabajijwe uko afata Knowless, avuga ko amwubaha cyane ndetse ko akunda umuziki we, ahamya ko yakuze yumva indirimbo ze akanazisubiramo.”
Ati “Knowless ndamwubaha cyane cyane, nkuda umuziki we nakuze mwumva, nkura nsubiramo indirimbo ze, rero urumva umuntu nkuwonguwo aba afite igisobaburo kinini ku muziki uba ukora.” Muri iki kiganiro kandi Ariel Wayz yavuze ko muri uyu mwaka agomba gushyira hanze Album ye ya mbere izaba igizwe n’indirimbo 12.
Knowless Butera yatwaye ibihembo byinshi harimo na “Primus Guma Guma” yahoze mu bihembo bikuri hano mu Rwanda akaba bandebereho ku bahanzi b’ubu.Ibyo nibyo bituma akomeza kuba umunyabigwi muri muzika nyarwanda. Ariel Wayz rero yahaye umwanya abafana be maze umwe abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yamubajije niba yategereza indirimbo arikumwe na Butera Knowless, undi asubiza agira Ati: “Vuba vuba.”
Vuba bidatinze abakunzi b’aba bahanzi bose muri rusange bashobora kubona indirimbo yabo bafatanyije, Tubabwire ko kandi hashize iminsi micye gusa Ariel Wayz ashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Wowe Gusa” ndetse ikomeje gukundwa na benshi dore ko ifite n’amashusho meza yakoreshejemo ababyeyi be.