Nyuma y’igihe Air Tanzania isabye uburenganzira bwo gutwara imizigo muri Kenya, inzego z’ubuyobozi muri Kenya zemereye Air Tanzania ubwo burenganzira.
Air Tanzania yabonye uburenganzira bwo kujyana imizigo muri Kenya, mu gihe Kenya Airways n’ayo yongeye gukorera ingendo hagati y’umujyi wa Nairobi na Dar es Salaam, nyuma y’uko ibihugu byombi bikemuye amakimbirane byari bifitanye.
Ibi bivuze ko iyi sosiyete izajya ijyana, ikanakura imizigo muri Kenya nka hamwe mu hantu h’ibanze yakoreraga ingendo mpuzamahanga. Iyi ntambwe yatewe izatuma ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi burushaho gutera imbere, ndetse Tanzania na yo yisubiyeho ku cyemezo yari yafashe cyo gukumira indege za Kenya Airways muri Tanzania.
Kuri uyu wa Mbere tariki 16 Mutarama 2024, ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe indege za gisivile muri Tanzania, bwari bwatangaje ko bwahagaritse ingendo sosiyete ya Kenya Airways yagiriraga muri iki gihugu.
Mu itangazo iki kigo cyashyize hanze cyavuze ko iki cyemezo kizatangira gukurikizwa ku wa 22 Mutarama muri uyu mwaka wa 2024.
Tanzania yavuze ko iki cyemezo cya Kenya kitubahiriza ibigenwa n’amasezerano yo gufungura ikirere ibihugu byombi byashyizeho umukono mu mwaka 2016.
Iki cyemezo cya Tanzania cyari kuzagira ingaruka zikomeye cyane, kuko Kenya Airways yari isanzwe ikora ingendo 33 mu cyumweru ziva mu murwa mukuru, Nairobi zijya i Dar es Salaam muri Tanzania.
Kuri ubu rero ibihugu byombi, Tanzania na Kenya bimeranye neza kubijyanye n’ingendo zo mukirero n’ubwokorezi.