Mu Karere ka Nyaruguru haravugwa inkuru y’umukobwa bivugwa ko yabyaye umwana akamujugunya mu musarane w’akabari nyamara ya Mana irindira hose ikaza gutabara uwo muziranenge.
Umukobwa w’imyaka 29, wirinzweg utangazwa amazina, utuye mu mudugudu wa Kibayi, akagari ka Mpanda, umurenge wa Kibeho, akarere ka Nyaruguru, birakekwa ko yabyaye umwana w’umuhungu akamujugunya mu musarane w’akabari yacururizagamo. Abantu bari hafi aho babiketse, bajya kureba mu musarane, bavanamo uwo mwana akiri muzima ahita ajyanwa kwa muganga.
Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 3 Mata 2024, Ubwo ikinyamakuru Bwiza dukesha iyi nkuru yegeraho muri uwo mudugudu wa Kibayi kuri uyu wa 4 Mata 2024, yasanze abantu baho bacitse ururondogoro kubera amahano yakozwe n’uwo mukobwa w’inkumi, uvuka, akanatura muri uwo mudugudu. Ariko banafite icyizere kubera amakuru yabageragaho ko umwana na nyina bakiri bazima.
Umuturanyi umwe yagize Ati “Nijye wakiriye umwana akiva mu musarane. Bantabaje ndagenda, ducukura ku ruhande umwana tumuvanamo dukoresheje isuka mpita nsaba igitenge umugore wari hafi aho ndamufubika.
Dushaka n’amazi ashyushye turamwoza, Umwana yari akiri muzima ahita arira. Uwo mukobwa nawe yari acyiri ahongaho. Abantu bamubaza ibibaye agaceceka. Mu minota mike ubuyobozi bw’umurenge n’inzego z’umutekano bahageze bajyana uruhinja na nyina kwa muganga. Amakuru dufite nuko uwo mukobwa n’umwana bari mu bitaro by’akaere bya Munini bakaba bakiriho. Byatubabaje twese kuko usibye we wari ukuze, n’abakobwa bato kuri we barabyara, bakonsa.”
Uwo muturanyi akomeza avuga ko ubusanzwe uwo mukobwa yacuruzaga inzoga zirimo byeri n’ibigage. Ngo afite kandi n’umuryango n’amikoro byamufasha kurera umwana.
Undi muturanyi avuga ko uwo munsi amahano aba, hari ababyeyi baketse ko uwo mukobwa ari ku bise ariko bakabona adashaka kujya kwa muganga. Bakomeza kumucungira hafi.
Yagize ati “Yiriwe avuga ko arwaye umutwe, akajya kuryama. Agafunga akabari ubundi agafungura. Ababyeyi bamwe bakeka ko ari ibise bakomeza kumucungira hafi kuko babonaga adashaka kujya kwa muganga. Yaje kujya mu musarane atindamo agarutse abantu babona ntameze neza. Umwe ajya kureba muri toilettes abona amaraso, aratabaza. Umwana bamuvanye mu musarane akiri muzima.”
Umusore ubana n’uwo mukobwa mu rugo rumwe nawe avuga ko atari azi ko atwite. Yagize ati “nta muntu wari uzi ko atwite usibye amagambo yo hanze. N’ababyeyi be babyumvaga gutyo hanze bihihiswa. Rwose byadutunguye kuko ibyo yakoze ni amahano.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibeho, Aphrodis Nkurunziza, yavuze ko umwana na nyina bari gukurijiranirwa mu bitaro by’akarere bya Munini. Gitifu ati “Bombi bariho. Nahise mbajyana ku bitaro by’akarere bya Munini.”