Nyarugenge: Habaye impanuka y’imodoka, irashya irakongoka.

Amakuru Rwanda Ubuzima

Mu karere ka Nyarugenge, imodoka ntoya yo mu bwoko bwa Toyota Corolla yafashwe n’inkongi y’umuriro mw’ijoro ryakeye, irashya irakongoka.

Mw’ijoro ryakeye tariki 10 gashyantare 2024, nibwo ibi byabaye mu masaha ya saa moya z’ijoro, bikaba byabereye mu Mudugudu w’Amajyambere mu Kagari k’Agatare mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge.

Ubwo twageraga ahabereye iyi mpanuka, nyiri iyi modoka yatubwiye ko yafashwe n’inkongi ubwo yari ayivanye mu igaraje kuyikoresha, ageze imbere gato abona itangiye gucumba umwotsi ihita itangira gushya.

Ati “Sinamenya icyateye inkongi yatumye imodoka ishya igakongoka, ariko byabaye aribwo nkiva kuyikoresha mw’igaraje ndi kumanyka hano nibwo nabonye icumba umwotsi ndaparika mvamo.”

“Gusa kubw’amahirwe ntakibazo n’igeze ngira, usibye kuba imodoka ihiye nge navuyemo.”

SP Twajamahoro, umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali, avuga ko nta muntu wahitanywe n’uyu muriro cyangwa ngo akomereke kuko umushoferi wari uyitwaye abonye umwotsi ubaye mwinshi yahise ayisohokamo.

Ati “Andi makuru yatanzwe na nyirayo ni uko iyi modoka nta ‘controle technique’ yari ifite”.

Ubwo twari ahabereye iyi mpanuka kandi, abaturage batubwiye ko bagerageje kuyizimya ariko bikananirana kuko umuriro wari mwinshi, bituma imodoka ishya burundu.

SP Twajamahoro, Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali avuga ko abantu bakwiye kujya bagenda mu binyabiziga babanje kubigenzura ko ari bizima ndetse bakaba bafite ibyangombwa byose birimo ubwishingizi, ‘controle Techinique’ kugira ngo igihe bahuye n’ibyago cyangwa impanuka babashe kwishyurwa ibyangiritse byose.

Imodoka yahiye irakongoka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *