Nyabugogo : KAYITARE Maurice w’imyaka 55 yamanutse mu igorofa ahita ahasiga ubuzima.

Amakuru Rwanda Ubuzima

Kuri iki cyumweru tariki ya 25 Gashyantare 2024, Nyabugogo ahazwi nko mu nyubako y’Amashyirahamwe izwi nko mu nkundamahoro habereye impanuka y’umugabo wahanutse mu igorofa agahita apfa.

Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya nimugoroba muri aka kagari ka Kimisagara, Umudugudu w’Akabeza, Akarere ka Nyarugenge aha hazwi nko ku nyubako y’Amashyirahamwe Mu {Nkundamahoro} Ubwo Umugabo witwa Kayitare Maurice w’imyaka 55 yahanukaga kuri iyo nyubako muri etaje ya mbere, agakubita umutwe hasi ndetse agahita apfa bidatinze.

Iyi nkuru yahamijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur, wabwiye itangazamakuru ko hatahise hamenyekana impamvu nyamukuru yateye uyu Maurice kwiyahura. Kalisa yagize Ati “Akimara guhanuka yahise apfa ako kanya kuko yabanje umutwe hasi. Umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro bya Kacyiru ngo ukorerwe isuzuma”.

Gitifu Kalisa avuga ko hagikorwa iperereza ngo hamenyekane icyaba cyamuteye kwiyahura, Ati “Inzego z’umutekano n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) byahageze bitangira iperereza ku cyaba cyateye uyu mugabo kwiyahura”.

Abari muri iyi nyubako aho byabereye bavuga ko uyu mugabo yaba yiyahuye nyuma yo gukina umukino w’amahirwe (betting) yamara gushirirwa agahitamo kwiyahura, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara agira inama abantu kwirinda kwivutsa ubuzima kuko bigira ingaruka ku muryango n’Igihugu kuko byombi biba bimuhombye.

Yavuze kandi ko ari byiza ko umuntu yavuga ikibazo afite agafashwa kugikemura aho gushaka izindi nzira zirimo no kwiyambura ubuzima.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *