Nyabihu : Mugabarigira Eric wayoboraga umudugudu wa Jari yishwe akaswe ubugabo bwe..

Amakuru Rwanda Ubuzima

Mu karere ka Nyabihu, Umudugudu wa Jari, Akagari ka Nyarutembe byo mu murenge wa Rugera haravugwa inkuru y’umuyobozi wishwe urupfu rubi akaswe ubugabo bwe n’abantu bataramenyekana.

Uyu muyobozi witwa Mugabarigira Eric wayoboraga umudugudu wa Jari mu Kagari ka Nyarutembe, Umurenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu yishwe akaswe ubugabo mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Werurwe 2024 n’abantu bataramenyekana.

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ubwo umurambo we wagaragaraga yakaswe ubugabo bwe, ndetse Amakuru akavuga ko uyu mugabo yaherukaga kuboneka kuwa Mbere tariki 18 Werurwe, ngo we n’undi mugabo basanzwe ari inshuti, bavuye aho yabagamo bajya kunywera muri kamwe mu tubari two mu Murenge wa Shyira.

Kuva icyo gihe yongeye kuboneka yapfuye, bikaba bikekwa ko yishwe kuko umurambo we wari ufite ibikomere, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyira Ndandu Marcel, yemeje aya makuru, avuga ko kuri ubu abantu batatu baherukanaga na nyakwigendera batawe muri yombi.

Yagize ati “Umurambo wabonywe n’umuturage warimo agenda mu masaha ya mu gitondo mu Mudugudu wa Mukaka, Akagari ka Mpinga mu Murenge wa Shyira. Bikimara kumenyekana,

abantu batatu barimo uwo bari baturukanye mu Murenge w’iwabo, nyiri akabari banyweragamo inzoga n’undi muntu basangiraga bahise batabwa muri yombi, kuko n’ubundi ni bo bari basangiye kandi ari muzima ariko nyuma biza kugaragara ko yapfuye.”

Yasabye abaturage ko n’iyo baba bafitanye amakimbirane, uburyo bwiza bwo kuyakemura ari ukugana ubuyobozi.

Umurambo wa Mugabarigira wahise ujyanwa mu bitaro bya Shyira ngo ukorerwe isuzumwa, ndetse iperereza ku bakekwaho uruhare mu rupfu rwe rihita ritangira.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *